Iribuye riherutse ku gurishwa muri cyamunara yabereye i New York ku wa gatatu, tariki ya 16 Nyakanga. Rifite uburebure bwa santimetero 40 n’uburemere bw’ibiro 24, ni ryo buye ririni riturutse kuri Mars ryavumbuwe ku isi.
Abahanga bemeza ko iri buye ari igice “kidasanzwe”cya Mars kingana n’umupira w’amaguru, cyabonye umuguzi muri cyamunara i New York ku wa gatatu. Meteorite yagurishijwe miliyoni 5 z’amadolari harimo umusoro, nyuma y’imyaka ibiri ivumbuwe n’umunyamahirwe i Agadez, muri Nijer.
Nyuma yo kuvumburwa, iyi meteorite yajyanywe mu nzu ndangamurage yiga ku bumenyi bw’isanzure ya Shanghai kugira ngo imenyekane. Iri buye rinini, ryiswe NWA 16788 n’inzobere, ni “olivine-microgabbroic shergottite.” Ubu ni ubwoko bw’urutare rwakozwe no gukonja buhoro kwa magma ya Mars. Itariki nyayo iribuye ryaba ryaragereye ku isi ntiramenyekana, ariko urebye uko ibungabunzwe, abahanga bavuga ko ari mu myaka micye.
Ku bijyanye n’uburyo iri buye ryavuye kuri Mars, bikekwa ko byatewe n’ikibuye kinini cyo mu bwoko bwa asteroide kikubise kuri Mars n’ingufu, havuka igice cyacyo cyajugunywe mu isanzure.
Urugendo rwacyo rwakoze ibirometero birenga miliyoni 62.1, aho rwarangiriye muri Sahara,mu gace ka Nijer.
nyuma yo kumurikwa mu kigo cy’ikirere cy’Ubutaliyani i Roma,iri buye ryaguzwe muri cyamunara i Arezzo, muri Tuscany, nyuma riza kugurishwa muri cyamunara yabereye i New York mbere yo kurangiza urugendo rwaryo mu maboko y’umuguzi utazwi.


