Amakuru aturuka i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko umutwe wa M23 wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Uduce ingabo za M23 zigaruriye kuri uyu wa Kabiri turimo Luke na Gatobotobo two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere, Teritwari ya Masisi.
Ni nyuma yo kutwirukanamo imitwe ya Nyatura iri mu yo Leta ya RDC yise Wazalendo, nk’uko amakuru atangwa n’abatware bo muri Masisi abyemeza.
Andi makuru avuga ko usibye turiya duce M23 yigaruriye, urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwanumvikanye muri za Groupement za Waloa Yungu na Waloa Uroba ziherereye muri Teritwari ya Walikale.
Ibitangazamakuru byo muri RDC kandi bivuga ko byibura M23 imaze iminsi itatu irwana n’ingabo za Leta ku mirongo y’urugamba myinshi muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.
Impande zombi zikomeje imirwano, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize zasinyaniye i Doha muri Qatar inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano yo guhagarika intambara.
Mu byo zumvikanye harimo gutanga agahenge gahoraho.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, icyakora aheruka gutangaza ko Leta ya Kinshasa ikomeje kwica ibyo bumvikanye; mu byo ayishinja hakaba harimo kuba ikomeje kurunda ingabo mu bice bitandukanye.


