Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagaragaje ko batiyumvisha impamvu ikoranabuhanga rya IEBMIS ribitse amakuru ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikomeje guhombya leta.
IEBMIS (Integrated Education Business Management Information Systems), ni sisitemu yaguzwe muri 2011 n’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ishorwaho abarirwa muri Frw 1,269,000,000.
Mu bihe bitandukanye iri koranabuhanga ryagiye rikorerwa amavugururwa kugira ngo rifashe Kaminuza kugera ku nshingano zayo .
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo muri 2019 yagaragaje ko IEBMIS itigeze itanga umusaruro yari yitezweho.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu rindi genzura yakoze muri Mutarama 2025, yagaragaje ko ririya koranabuhanga rigifite ibibazo bikigaragaza ko nta musaruro ritanga. Ni mugihe sisitemu ifite ibice bigera kuri 14, ariko hakaba hakora bitatu byonyine bingana na 21.4%; ibiri mu bigira ingaruka ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda.
Mu bindi byagaragaye, ni uko Kaminuza itazi gushyira amakuru muri ririya koranabuhanga ku buryo bisaba guhamagara uwayibagurishije, ibikomeza kuyihendesha.
Mu bindi umugenzuzi yagaragaje harimo kuba nta bubiko bw’amakuru Kaminuza y’u Rwanda ifite, ku buryo mu gihe haba habaye impanuka nk’umwuzure cyangwa inkongi y’umuriro amakuru ibitse yakwangirika yose.
Depite Mukabalisa Germaine, asanga bidakwiye ko leta ikomeza gushora umurengera w’amafaranga kuri ririya koranabuhanga nyamara ridakora.
Ati: “Iyo ndebye igihombo iyi sisitemu iri gutera leta mbona gihangayikishije cyane, hari hakwiye kugira igikorwa. Nyakubahwa Speaker, ndabishingira kuko iyi sisitemu yaguzwe Frw miliyari 1 na miliyoni 300, ariko ubu kubera imirimo yo kuyivugurura uwayitugurishije ari na we wongeramo n’utundi imaze gutwara asaga Frw miliyari 3. Murumva itandukaniro ririmo kubera kuyitaho (maintenance).”
Yakomeje agira ati: “Iyo ndebye ayishyurwa ku mwaka, turebye mu mwaka wa 2022 maintenance yatwaye angana na Frw miliyoni 97. Umwaka wakurikiyeho wa 2023 yatwaye agera kuri Frw miliyoni 91. Tugiye mu myaka ya mbere byarengaga miliyoni 100.”
Depite Mukabarisa yagaragaje ko nihatagira igikorwa amafaranga ririya koranabuhanga rishorwaho ku mwaka ari bukomeze kwiyongera kandi nta musaruro ritanga.
Depite Murora Beth we yagize ati: “Ubundi sisistemu z’ikoranabuhanga zishyirwaho kugira ngo zikemure ibibazo zinoroshye imikorere n’imitangire ya serivise mu rwego runaka sisitemu yagenewe. Ndebye muri raporo, urwego rushinzwe ikoranabuhanga rushobora kuba rwarahunze inshingano.”
Yakomeje agira ati: “Ubundi urwego rwa leta nka RISA nirwo rubaza na sisitemu nkizo, iyo urebye ibibazo biri muri iyi sisitemu, UR ntabwo ishobora kubikemura. Iri yonyine, nakifuje ko RISA igomba gusuzuma ibibazo byagaragayemo n’uburyo bigomba gukemuka.”
Mu bindi abadepite banenze harimo uburyo iyi sisitemu ishobora kuba amakuru arimo atarinzwe byizewe.


