Ikimanishaka Olive, wo mu Mudugudu wa Ruhima, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, yahishuye ibigeragezo yanyuzemo kubera guterwa inda akiri umwana kugera n’aho ngo yari agiye kwicwa.
Olive avuga ko yari umunyeshuri aza guterwa inda n’umugabo yita umuhinzi, bimugiraho ingaruka kugeza ubwo yaje kubaho yicumbikira, inzu yabagamo nyirarume agashaka kuyimusohoramo, akorerwa ihohoterwa mu buryo butandukanye kugera n’aho ngo yari agiye gutemeshwa umuhoro.
Yagize ati “Narincumbitse mu nzu yegeranye no kwa marume, yararaga antesha umutwe ngo ningende, abajyanama b’ubuzima n’abayobozi nabo yarabatukaga cyane, nakoraga ibyo nshoboye nkateka, nkarya, yambwira nabi nkamuvira mu nzira,… Yageze n’aho azana umuhoro [Nyirarume] aje kuntema ndirukanka ndamucika ariko nijoro araza arara ashaka kumena urugi ruramunanira”.
Arakomeza, ati “Umujyanama w’ubuzima niwe wanyegeraga akambwira ngo sinkage mpangayika cyane ntazabyara umwana na we ufite ikibazo”.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, avuga ko umwana we yavutse nta bwishingizi yakwivurizaho yari afite bitewe n’uko icyo gihe imyaka ye itamwemereraga gufata indangamuntu ngo ahabwe icyiciro cy’ubudehe.
Se w’umwana arazwi ariko ntaremera kumwiyandikishaho, gusa akishimira ko ubu yigaruriye icyizere cy’ubuzima nyuma y’aho umushinga Speak Out utangiriye kumufasha mu buryo butandukanye.
Ati “Narembeye aho nibanaga n’uko abaturanyi baza kubona ko nahinduwe banjyana kwa muganda, mbyara muri iryo joro, naje gutaha nkomeza kubaho muri ubwo buzima bwari bukomeye. Umugabo wanteye inda ntabwo yemera umwana ubu turimo kwitegura kuburana ikirego nagitanze muri RIB [Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha].
Nyuma y’ubu buzima yanyuzemo nibwo umushinga Speak Out wamuhuguye na we amenya ko yahohotewe akiri umwana agaterwa inda, ni nabwo yatangiye gutanga ikirego muri RIB, ubu akaba ategereje guhabwa ubutabera ngo n’umwana we abeho azi se.
Akomeza avuga kandi ko aho agiriye muri uyu mushinga hari ibyo yagezeho, ati “Baraduhuguye, batugira inama, batubwira uburyo tugomba kwitwara badukangurira kwirinda ko hazagira uwongera kudushuka,… Ku bwanjye narahuguwe bampa ibihumbi icumi (10.000Frs) maze 5000Frs nyakodeshamo umurima mpinga, ndeza rwose n’ubu ndacyawuhinga”.
N’ubwo avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’aho uyu mushinga utangiriye kumuhugura agafunguka mu mutwe, aranasaba gukomeza kumuba hafi n’umwana we akaba yabona uburenganzira bwe, se akamwiyandikishaho ndetse akanamufasha mu gihe yaba akomeje kumwanga hagapimwa amaraso yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gasengayire Clemence, avuga ko ku bufatanye n’uyu mushinga wa Speak Out, bahagurukiye abagabo bashuka abana b’abakobwa bakabatera inda by’umwihariko akanashima impinduka uyu mushinga wazanye muri aka Karere.
Yagize ati “Hari abana benshi bataga amashuri, ahenshi iyo bagiye kuva mu ishuri bahera ku bakobwa, basigaye barera abana, bagiye gufasha ba nyina mu gishanga cyangwa bagiye kurinda inyoni mu mirima y’imiceri, ibyo byose twasangaga bibangamiye iterambere ry’umwana w’umukobwa”.
Aho uyu mushinga uziye ngo wabafashije kuvanaho ibibazo bimwe na bimwe, ati “Uyu mushinga waje ari igisubizo, ndetse imirenge bakoreramo harimo impinduka ku bintu byinshi, ababyeyi bamwe ntibahaga agaciro kwiga, ugasanga amashuri arahari menshi cyane ariko umubyeyi ntamenye uruhare rwe ngo ahe umwana ibikenewe birebana n’ishuri, hari abana baterwaga inda, ababyeyi badaha akanya abana ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere bityo bagafatiranwa n’ababahohoteraga”.
Umushinga Speak Out watangiye gukorera muri aka Karere ka Gisagara kuva mu 2018, watangiye ufasha abana 2500, muri bo 1700 ni abakobwa abandi 800 ni abahungu. Visi Meya Gasengayire akavuga ko n’ahakigaragara ihohotera, ku bufatanye n’uyu mushinga n’izindi nzego zirimo Polisi, RIB n’izindi bazakomeza gufata ingamba zikarishye zo kurikumira ritaraba.


