arton64082-720x445

Umuhanzi Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo i Burundi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyumana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba yatumiwe na mugenziwe James Niyonkuru wo mu Gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 12 yise ‘Senga’.

Iki gitaramo kiswe ‘Senga Album Concert’ giteganijwe kuzaba Tariki 16 Kanama 2025 ku Kibuga cy’Umupira cya Kinama mu mujyi wa Bujumbura guhera i Saa Saba z’amanywa ndetse kikazitabirwa n’ abandi bahanzi batandukanye bo mu gihugu cy’ u Burundi.

James Niyonkuru wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana harimo;Ntutinye, na Inzira zanjye yatangaje ko gutumira Theo Bosebabireba ari ibintu bidasanzwe kuri we, kuko ngo basanzwe ari inshuti ariko akaba amufata nk’umukozi w’Imana wasizwe amavuta.

Yagize ati:”Ngiye gushyira hanze umuzingo wanjye nise ‘Senga’, hazaba harimo indirimbo 12. Rero natekereje ku nshuti yanjye Theo Bosebabireba kugira ngo azaze twifatanye, abakunzi be bo mu Gihugu cy’u Burundi bazabashe kuzuzwamo imbaraga n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze.

James Niyonkuru asanga iyo Album ye ikwiriye kumvwa n’abantu bose kuko ngo harimo ubutumwa bwiza. Ati:”Nk’uko byumvikana mu izina ryayo, ni Album isaba abantu gusenga Imana, kwihana no kuzirikana urukundo rwayo.

Ndasaba buri wese kuzaza kwifatanya natwe kugira ngo twumvane ubwo butumwa kandi bazayikunda kuko nayanditse ntekereza ku kiremwa muntu”.

‘Senga Album Concert’, ni igiterane kizaririmbwamo kandi n’abandi bahanzi barimo; Basile Ndihokubwayo wamenyekanye mu Burundi kubera indirimbo zirimo;‘Chance za nyuma, Haracari ivyiringiro n’izindi ndetse n’undi muhanzi witwa  Daniel uzwi mu yitwa Coze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *