DOC-20250728-45396906-QT1L0183-16

Angola: Abantu 22 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo

Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma ya Angola yavuze ko umubare w’abaguye mu myigaragambyo yaranzwe n’urugomo yamaganaga izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli wazamutse ugera kuri 22 ugereranyije n’umunsi wabanje aho bari bane.
Imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Mbere ushize, ubwo amashyirahamwe ya tagisi minibus yatangizaga imyigaragambyo y’iminsi itatu yo kwamagana icyemezo cya guverinoma cyo kongera igiciro cya mazutu ho kimwe cya gatatu, mu rwego rwo kugabanya nkunganire ihenze ndetse no kuzamura imari ya Leta.
Ubusahuzi, kwangiza no guhangana n’abapolisi byatangiriye mu murwa mukuru Luanda, nyuma bikwira mu zindi ntara.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, abaminisitiri ba Perezida Joao Lourenco barateranye bakira amakuru ajyanye n’umutekano ndetse n’igisubizo cy’abapolisi.

Itangazo rya perezidansi rivuga ko hapfuye 22, abandi 197 barakomereka ndetse hatabwa muri yombi 1,214.

Iri tangazo rivuga ko amaduka 66 n’imodoka 25 byangijwe, ndetse na supermarket zimwe n’ububiko byasahuwe.

Angola yagiye ikuraho buhoro buhoro nkunganire yatangaga ku bakomoka kuri peteroli kuva mu 2023, ubwo izamuka ry’ibiciro bya peteroli nabwo ryateje imyigaragambyo yaguyemo abantu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *