Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yamaganye kuri uyu wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga 2025, ibikorwa by’umudipolomate w’Umunyekongo wafatiwe muri Bulgaria aregwa gutwara ibiyobyabwenge byinshi.
Minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara, yatangaje ingamba nyinshi zirimo guhamagaza burundu uwo bireba ndetse no kumwambura ubudahangarwa yari afite nk’umudipolomate, bitewe n’uburemere bw’icyaha ashinjwa.
Iryo tangazo rigira riti: “Minisiteri yamaganye ibyo bikorwa bitemewe mu buryo bukomeye bushoboka. Iki ni ikibazo kihariye, gitandukanye rwose n’indangagaciro n’imyitwarire ya diplomasi ya Congo.”
Guverinoma yatangaje kandi ko hagiye koherezwa ubutumwa buhuriweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Minisiteri y’Ubutabera muri Sofia, umurwa mukuru wa Bulgaria, kugira ngo bakurikirane iyi dosiye bafatanyije n’inzego z’ibanze zaho zibishinzwe.
Urugendo rutemewe
Amakuru aturuka muri diplomasi avuga ko umudipolomate wa Congo, yatawe muri yombi ku itariki ya 18 Nyakanga 2025 afatiwe ku mupaka wa Bulgaria na Turkiya, atwaye imodoka ifite plaque ya ambasade. Uru rugendo ngo ntiyigeze arwemererwa na ambasade ari nabyo byaremereje ikibazo cye.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yijeje abaturage ko biyemeje gutanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.


