52368803148_6f543bee51_b-1-1 (1)

RIB yafunze umunyamakuru wiyitaga umwunganizi mu mategeko

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umunyamakuru ukurikiranyweho kwiyitirira umwuga w’ubwavoka no kwaka amafaranga umugore w’umugabo ufunzwe, amwizeza ko azamwunganira mu rukiko.

Uyu munyamakuru, nyuma yo kwakira ayo mafaranga, yaje guhamagara kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro, avuga ko aje kunganira uwo yise umukiliya we. Nyuma yaje no kugerageza kwivanga mu iburanisha, ariko bitaramenyekanye ko atari umwavoka, ahubwo ari umunyamakuru.

Ibyo byatumye afatwa na RIB ubwo yahamagaraga abagenzacyaha abategeka kurekura uwo yise umukiliya we, ndetse abashyiraho igitutu. Ubu afungiye kuri iyo sitasiyo kuva tariki ya 30 Nyakanga 2025.

RIB iributsa abantu kwirinda ibikorwa byo kwiyitirira umwuga kuko bihanwa n’amategeko.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora kwirindwa, kandi ko inzego zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwo kubikumira.

Amategeko ateganya ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ari icyaha gihanwa n’igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 3, ndetse n’ihazabu hagati ya miliyoni 3 na 5 Frw.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *