WhatsApp Image 2025-08-05 at 11.14.36

Menya umushinga Manhattan wavuyemo igisasu kirimbuzi cyahinduye amateka y’isi

Turi mu mwaka wi 1942, Abanazi ubwo bari bamaze gufata hafi Uburayi bwose. Mu gihe ku rundi ruhande rw’inyanja ya Atalantika abantu 1400 barimo abahanga muri Siyansi, ubwubatsi, ubugenge no mu butabire bwa Atomike, bari mu gikorwa cy’ibanga kabombo ku rwego rwo hejuru. Muri iki gikorwa nubwo harimo abantu benshi ariko abari bazi uyu mushinga bari mbarwa.

Ni umushinga wa miliyari 2$ wagombaga gukorwa mu ibanga rikomeye cyane bityo ugahimdura isi mu kanya nkako guhumbya mu ntambara ya kabiri y’isi, ni umushinga wiswe Manhattan Project. Hagati ya 1942-1946, umusirikare wo kurwego rukuru wayoboye uyu mushinga Lieutenant General Leslie R. Groves niwe wari umuhuzabikorwa, wagombaga guhuza ikipe ishinzwe Tekinike ndetse na Siyansi ya Atome.

Umuhanga mu Bugenge bwa atomike J. Robert Oppenheimer , wari inzobere ku buhanga bwa Uranium yari kuvamo igisasu kirimbuzi niwe wafatwagwa nk’izingiro ry’umushinga wa Manhattan, Gen, Groves na J. Robert bashyizeho icyo bise ( Project Y), aha ni ahantu bagombaga gukorera igisasu i New Mexico mu ibanga rikomeye, uyu munyabugenge yahamagaye inzobere mu bugenge icyo gihe bitaga Luminaries.

Ibi bigugu byigaga uko bakora intwaro igendeye kuri protons. Intwaro bise  “The Thin man”. Muri Mata 1944 izi nzobere zqgaragaje ko ubu bwoko bw’iki gisasu cyari guturitsa ahantu hanini birenze, J. Robert yatangije igerageza ku gisasu mu mateka bise The Fat Man ( igisasu kirimbuzi).

Nyuma bifashishije Uranium ya 2.35 bageze ku gisasu bise Lttle Boy, iki gisasu cya Fat Man, izo nzobere zagaragaje ko bagikoreye igerageza mu kirere kigaturikirayo byari guteza ingaruka ziremereye birenze. Nyuma aba bahanga bafashe icyemezo cyo gukora igerageza bahaye code The Triinity. Robert Openham ubwe yajyanye inzobere zirenga 400 gukora igerageza. Bose basabwe kwambara ibirinda amaso byijimye kugirango iturika ritangiza amaso.

Kuwa 16 Nyakanga 1945 saa 5h29 z’urucyerera, igisasu kirimbuzi cyari kibonetse. Pretorians Bomb
(The Gadget). Umunyabugenge Openhaimer, yarahindutse papa w’urupfu. Perezida Henry Truman wari mu ruzinduko mu Budagi mu rugendo yari yagiyemo kuganira na Staline perezida wa leta z’unze ubumwe z’Abasoviyete nyuma yo gutsinda Abanazi, yamenyeshejwe igerageza rya Bombe Atomique yaribonetse, igisasu kirimbuzi cyari kibonetse mu gihe Ubuyapani bwari bwanze kumanika amaboko.

Kuwa 26 Nyakanga 1945 Amerika, Ubwongereza n’Ubushinwa,byasabye Ubuyapani kumanika amaboko mu gihe bwari bukirwana umuhenerezo, nyuma yo kumva ubu busabe,minisitiri w’ububanye namahanga Shigenori Togo yahise ahamagara minisitiri w’intebe Kantano Suzuki, Togo yashakaga ko habaho amasezerano Ubuyapani bukamanika amaboko buhoro buhoro ariko ntibuzabazwe ibyaha by’intambara.

Togo yari yizeye ko Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zari gufasha mu biganiro na Amerika mu nyungu zatuma ibihugu byombi byunguka.Togo yageze kwa Hiro Hito umwami w’abami kugira ngo amusabe uruhushya rw’ibiganiro, General Umezo wari umwe mu bajyanama b’umwami ndetse na Minisitiri w’ingabo Anami banze kumanika amaboko bagira inama umwami w’abami gukomeza intambara.

Ku rundi ruhande Zuzuki na Togo bo bemeraga amahoro, ariko icyemezo cyagombaga gufatwa n’Umwami,icyemezo cyaje ari Mokusatsu (kwica ucecetse), Amerika ihita ibona ko Ubuyapani bwakomeje gahunda yo kurwana.

Operation Meeting house.

Umujyi wa Tokyo wari waramaze gusenywa bikomeye cyane kuburyo ubutegetsi butumvaga icyaza kubukanga,gusa ntabwo bari bazi ko Amerika yari itindikiye igisasu kabutindi. Mu mijyi Amerika yifuzaga kurimbura harimo Kiyoto, ariko iyikura kurutonde bwa nyuma, isimbuzwa umujyi wa Hiroshima na Nakasaki ndetse nindi mijyi yarituwe cyane ku buryo, ari nayo yarimo ibirindiro bikomeye by’ingabo z’Abayapani, byo mu mazi no kubutaka byari byarazonze ingabo z’Abanyamerika.

Iyi mijyi kandi niyo yari igicumbi cy’inganda z’intambara, intwaro n’ibisasu, kuwa 6 Kanama 1945,indege za B29 Bomber, zari zirimo gutegurirwa kurasa Hiroshima, zabanje guca hejuru yuwo mujyi mu butasi gusa imwe yaje guhanuka bitewe nibyo bise ibibazo tekinike.Saa 8h15 za mu gitondo, Colonel Paul Tibbets niwe watanze itegeko ryo kurekura Lttle Boy igisasu kirimbuzi cyari gifite ibiro 64 hejuru y’umujyi wa Hiroshima. Iri tegeko yarihaye uwarutwaye indege ariwe Thomas Ferebee, wakoze ku ibuto yarekuye kabutindi nuko imperuka kuri Hiroshima iba iratangiye.

Igisasu cyatwaye amasegonda 44 ngo giturike mbere yuko kigera muri 600m mbere yo kugera hasi,nyuma yo guturika ubushyuhe bwa dogere serisiyusi miriyoni nibwo bwahise butangira kurimbura imbaga ku murambararro wa metero 200 na 350.
Ku butaka dogere z’ubushyuhe zigera ku 4000 zihaye inkumbi mu mujyi, maze abantu n’ibintu biratikira, ubumara bwa radiation bwarenze Km 1.60 ku gisasu cyari gifite kilotone 15.

Umujyi wa Hiroshima wahise ujya hasi mu kanya nkako guhumbya maze ibintu byose bihinduka umuyonga. Itumanaho ryahuzaga Hiroshima na Tokyo ryahise rihagarara, Station ya gariyamoshi yari mu birometero 60 niyo yitabajwe kumenyesha i Tokyo ibyabaye mu mujyi wa Hiroshima.

Tokyo yohereje intumwa y’umusirikare mukuru i Hiroshima kujya kureba ibyabaye ikagaruka gutanga raporo.Truman nyuma y’amasaha 16, nibwo yatangaje ko yasutse igisasu kirimbuzi Abadage bananiwe gukora, igisasu cyatwaye miliyari 2$ .
Truman yaburiye Ubuyapani ko nibutamanika amaboko buza kubona ibyo butarabona kuva isi yaremwa. Igisasu cya Hiroshima cyahitanye abantu ibihumbi 126 harimo ibihumbi 26 byabasirikare n’ibihumbi 106 byabasivile.

Amiral Toyoda ubwe yavuze ko nta kindi gisasu basigaranye bari burase, yemeza ko kurimbura imijyi y’Ubuyapani bitari buhagarare ariko ko intambara ikomeza.Ubwo butumwa bwa Amiral, Abanyamerika baje kubugwaho,nyuma yo kubona ko Ubuyapani bwanze kumanika amaboko, hahise hategurwa ikindi gisasu kirimbuzi “ Little Bomb.

Ubutaha tuzabagezaho igice cya kabiri Ubwo umujyi wa Nakasaki nawo waje kurimburwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *