maxresdefault

Ibihugu 10 bya mbere bifite indege z’indwanyi nyinshi

Kugira ngo dusobanukirwe ubushobozi bw’indege za gisirikare ku Isi, ni ngombwa kumenya ubwinshi bw’indege z’intambara igihugu gifite. Ibyo byose byerekana mu buryo butaziguye ubushobozi bwo kwirwanaho n’imbaraga zacyo ku rwego rw’Isi. Indege z’indwanyi (Fighter Jets) ni urutirigongo rw’uburyo bugezweho bw’ubwirinzi bwo mu kirere. Kugira ngo umenye byinshi, dore ibihugu icumi bya mbere bitunze indege z’indwanyi nyinshi, nkuko bigaragazwa na Global Firepower.

 

Urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite indege z’indwanyi nyinshi ku Isi:

1. Amerika – Indege z’indwanyi 1.790

F-22 Raptor

Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ni zo zifite indege z’indwanyi nyinshi kurusha ibindi bihugu ku Isi. Byongeye kandi, Amerika ni yo ifite indege z’intambara muri rusange nyinshi kandi ziteye imbere ku Isi. Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika (USAF), izirwanira mu mazi (Navy), n’izirwanira ku butaka (Marine Corps) zikoresha indege z’indwanyi ziteye imbere nka F-22 Raptor, F-35 Lightning II, na F-15 Eagle. Impamvu Amerika irusha ibindi bihugu ingufu zo mu kirere ni ukubera ishoramari rihoraho, amahugurwa y’icyitegererezo, no gukorera ahantu henshi ku Isi.

2. U Bushinwa – Indege z’indwanyi 1,212

Shenyang J-16

Igisirikare cyo mu kirere cy’u Bushinwa cyagize iterambere ryihuse, ririmo ikoranabuhanga rigezweho, mu myaka mike ishize. Hamwe n’indege zirenga 1200, Igisirikare cyo mu kirere cy’u Bushinwa (PLAAF) gishyira imbere kongera ubwinshi n’ubuziranenge, aho gikoresha indege z’indwanyi ziteye imbere zakorewe mu gihugu nka Chengdu J-20 na Shenyang J-16.

3. U Burusiya – Indege z’indwanyi 833

Su-57

Ub Brusiya nibwo bukurikiraho kuri uru rutonde n’indege zabwo z’indwanyi ziri mu za mbere ziteye imbere ku Isi nka Su-27, Su-35, na MiG-29 hamwe n’ubwoko bushya bwa ‘generation’ ya gatanu nka Su-57. Ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zibanda ku muvuduko, n’ingufu nyinshi z’umuriro, biri kuzamura ingufu za gisirikare muri Aziya yegereye u Burayi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *