Umuhanuzi David Owuor hamwe n’itorero rye Ministry of Repentance and Holiness, bahakanye ibivugwa ko yahanuye ko isi izarangira ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025.
Mu itangazo rikakaye ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi Mukuru Michael Nieswand ku wa 1 Kanama 2025, itorero ryamaganye ayo makuru riyita ibinyoma bidafite ishingiro kandi bigamije kwangiza izina ry’umuhanuzi n’itorero.
Bavuze ko Bibiliya isobanura neza ko nta muntu n’umwe uzi igihe imperuka izabera, bashimangira ayo magambo ibyanditswe na Matayo 24:36.
Iri tangazo ryasabye abanyamakuru, abandika ku mbuga nkoranyambaga n’abatambutsa ibiganiro kwirinda gukwirakwiza amakuru batagenzuye, ahubwo bagaharanira ukuri, amahoro n’ubumwe.
Ibivugwa byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga guhera muri Kamena 2025, bikaba byarakurikiwe n’impaka nyinshi n’impungenge mu bantu batandukanye, bamwe babyemera abandi babyita ibihuha.


