IMG-20250803-WA0006

Tshisekedi yatangije ubukangurambaga bwo kumenyakanisha Jenoside yo muri Congo

Ku munsi wa kabiri w’Umunsi wahariwe kwibuka icyo bita Jenoside yakorewe Abanyekongo (Génocost), Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangije, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 2 Kanama, ubukangurambaga bukomeye bwa dipolomasi na politiki bugamije gutuma Umuryango Mpuzamahanga wemera ku mugaragaro jenoside yakorewe Abanyekongo.

Imbere y’abategetsi, abadipolomate, n’abahagarariye sosiyete sivile, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko yategetse guverinoma n’inteko ishinga amategeko gushyira ingufu mu bikorwa byose bijyanye n’amategeko byo gushyigikira uyu mugambi ku rwego rw’igihugu.

Muri icyo gihe kandi, hazakorwa ubukangurambaga mpuzamahanga mu rwego rwo gukangurira abafatanyabikorwa b’abanyamahanga gufata mu rwego rwa jenoside ubwicanyi bwakorewe ku butaka bwa Congo kuva mu myaka ya za 90.

Perezida Tshisekedi yagize ati: “Nategetse guverinoma kugirana ibiganiro bya diolomasi n’abahagarariye ibihugu by’amahanga bemewe i Kinshasa kugira ngo babakangurire kumenya impamvu z’uru rugamba no gutuma bageza ubutumwa bwacu mu mirwa mikuru yabo.”

Mu ijambo rye, Perezida wa Reubulika ya Demokarasi ya Congo yasobanuye ko iki gikorwa kitagamije gushaka impozamarira ahubwo ko ari ugusaba ukuri n’ubutabera.

“Ntabwo ari ikibazo cyo gushaka kwigira abahohotewe cyangwa gusaba kumenyekana. Ni ikibazo cyo kugarura ukuri guhishe mu mateka no gusaba ubutabera mu izina ry’icyubahiro cyacu.”

Avuga ku Masezerano Mpuzamahanga yo mu 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Umukuru w’Igihugu cya Congo yerekanye ko ubwicanyi bwinshi bwakorewe muri RDC bwujuje ibisabwa n’aya masezerano. Yashimangiye kandi kwita kuri iki kibazo ku giti cye nk’uhagarariye igihugu.

“Njyewe nk’uhagarariye igihugu, niyemeje iyi nshingano byuzuye. Kandi niba Isi ikomeje gushidikanya kwemera aya makuba nk’icyo ari cyo, jenoside ikabije, ntituzategereza ko abandi bemeza ububabare bwacu. Turi abatangabuhamya ba mbere babwo,……..”

Mu rwego rw’ubwo bukangurambaga, i Kinshasa kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 31 Nyakanga, hateraniye inama mpuzamahanga, ihuza Abanyekongo n’impuguke mpuzamahanga, abanyamategeko, abahanga mu by’amateka, abahanga mu by’imibereho myiza y’abaturage, n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *