Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare, haravugwa itsinda ry’abantu biyomoye ku idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bishyize hamwe mu myemerere bise Abadakatahasi, ikomeje gutera urujijo n’impaka mu baturage ndetse no mu miryango yabo.
Abayoboke b’iri tsinda bafite imyemerere itandukanye n’iya benshi, harimo no kwirinda kurarana n’abo bashakanye igihe batari mu myizerere imwe, ndetse bakanirinda ibiribwa n’ibinyobwa byinshi basanzwe bafata, nk’amata, igikoma kirimo isukari n’ibiryo bigeretse bavuga ko biba byasambanye.
Si ibyo gusa kuko ntibajya bitabira gahunda za Leta, ntibajyana abana ku ishuri ndetse ntibagana n’ibigo nderabuzima.
Abaturage baturiye aba Badakatahasi batangaza ko iyi myemerere iteye impungenge, by’umwihariko ku bana bavutse mu miryango ibarizwamo, kuko bateshwa amahirwe yo kwiga ndetse no kubona serivisi z’ubuzima.
Nemeyemukiza François, umwe mu baturage ufite umugore wiyobotse iyi myizerere, yavuze ko ubuzima bw’urugo rwabo bwahindutse, kuko batacyemera gusangira uburiri nk’uko byahoze.
Yagize ati: “Tubanye nabi kuko atemera ko twararana.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Kagabo Jean Paul, yavuze ko habaruwe ingo 28 zibarizwa muri iyi myemerere.
Nubwo imyizerere ari uburenganzira bw’umuntu nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga, haribazwa niba ibi bikorwa bidahonyora andi mategeko arengera uburenganzira bw’abana n’ihame ry’uburinganire mu miryango.


