Gxfz8lGXMAAuhU0

Gako: Ba ofisiye 81 ba RDF bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, Abasirikare bakuru 81 mu Gisirikare cy’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’ubuvuzi rusange no kubaga, Ubumenyi Rusange n’ubwa Gisirikare mu masomo baherewe mu Ishuri Rikuru rya Gusirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera. Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA) na Kaminuza y’u Rwanda.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof Didas Kayihura Muganga.

Ibyo birori kandi byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi basirikare bakuru, abayobozi banyuranye muri Guverinoma no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *