Muri iki gihe ikoranabuhanga ryiyongera, abarikoresha mu buriganya nabo bakomeje kwiyongera, aho bashuka umuntu bakamucucura utwe banyuze kuri Telefoni, Simukadi cyangwa Konti za Banki.
Kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Bime Amatwi’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itatu ishize rwakurikiranye abantu 378 bakekwaho ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubu bukangurambaga bugamije guhangana n’ubwiyongere bw’uburiganya bukorerwa abaturage binyuze kuri Telefoni, Simcard, cyangwa kubikuza amafaranga kuri konti ya banki ukoresheje ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko guhera mu 2023 kugeza mu 2025 bamaze kwakira ibirego 272 by’ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yavuze ko muri miliyoni zirenga 81 Frw zibwe, hagarujwe miliyoni 63 Frw.
Yagize ati “Iyo urebye usanga ayagarujwe ari ku kigero cya 77% cy’ayibwe ariko hakagarujwe menshi cyangwa se ntanibwe. Ayo arenga 20% atagaruka ni menshi, ni amafaranga y’Abanyarwanda aba agiye ku maherere.”
Dr. Murangira kandi yaburiye abantu bakoresha nimero ya 078830, avuga ari bantu bakunda kwibasirwa n’abantu bakora ubu bujura kuko bumva ko ari abantu bifite ndetse bahora bahuze.
Ati “Iyo tubabajije impamvu bibasira abafite izi nimero baratubwira bati ‘abantu bakoresha iyo nimero tuba twizeye ko hariho amafaranga, ikindi ni abantu bafite inshingano nyinshi baba bahuze, bityo kubashuka biroroha’. Abantu bakoresha iyi nimero bakwiye kwitonda cyane.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibi bikorwa by’ubujura bituma umuturage atagira ituze n’umudendezo ku mutungo we, bityo na bo ari yo mpamvu bahora bashakisha abakora ibi byaha bafatanyije na RIB.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko abatekamutwe barushaho kugaba ibitero ku baturage, cyane cyane urubyiruko n’abagore babinyujije mu guhamagara kuri telefoni, ubutumwa bugufi no kwiyitirira inzego cyangwa abantu bizerwa.
Izi nzira z’uburiganya zituma abantu batanga amakuru y’ibanga (nk’imibare y’ibanga, PIN) cyangwa bakemeza ibyoherezwa nk’amafaranga batabizi.


