Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama yayoboye inama yo mu rwego rwo hejuru yahuje abayobozi batandukanye bo muri uriya mutwe.
Ni inama yabereye mu mujyi wa Goma yitabirwa n’abayobozi barimo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Erasto Bahati Musanga, ba Guverineri bamwungirije, Meya w’Umujyi wa Goma, ba Bourgmestre b’amakomine agize uyu mujyi, abayobozi ba za Teritwari ndetse n’abayobozi ba za ‘quartiers’.
Iyi nama yabaye nyuma y’amezi atandatu AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Goma, yibanze ku bijyanye n’uko umutekano, imiyoborere ndetse n’imibereho y’abaturage byifashe.
Abayobozi batandukanye bamuritse ibimaze kugerwaho mu duce bayoboye, banagaragaza imbogamizi bagihura na zo zibabangamiye.
Gen. Makenga mu butumwa yahaye bariya bayobozi, yabibukije ko ikinyabupfura n’ubumwe ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi, anabasaba gushyira imbere umuturage mu mutima w’ibyo bakora byose.
Gen. Makenga kandi yikije cyane ku kuba RDC ikeneye impinduka nyuma y’igihe irangwamo akajagari kenshi, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho abayobozi ari bo bagomba kubanza guhinduka ubwabo.
Yagize ati: “Impinduka ntizivugwa ku munwa gusa, zigomba kugaragarira mu bikorwa. Nk’abayobozi impinduka zigomba kuba muri mwe. Igihugu cyacu kimaze igihe kinini mu kajagari, kandi bizasaba igihe ngo tukigarure ku murongo. Icyakora hari gahunda, kandi dufatanyije – mwebwe natwe tuzazana impinduka. Si byo? Ntimushaka impinduka? Izo mpinduka rero zigomba gutangirira kuri mwe, mureke twereke abaturage n’Isi ko twahindutse.”
Gen. Makenga yabwiye abari kumwe na we ko badashobora guhindura abandi batabanje guhinduka bo ubwabo.
Yunzemo ati: “Iyi mikorere mibi yose turwanya – imico mibi, irondamoko, kwiba umutungo wa Leta; ibyo byose bigomba guhagarara.”
Makenga yasabye abayobozi bari kumwe na we gukora ibishoboka byose abaturage bakabona umutekano ndetse bakabaho mu mahoro, ikindi bagafasha abavuye mu byabo kongera gutahuka kugira ngo bafatanye kubaka igihugu.


