wakimbizii

Impunzi zisaga 10,000 zahunze imirwano zibayeho nabi muri Uvira

Impunzi z’ abaturage basaga 10,000 bari mu bice bya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariho mi mibereho mibi kandi iteye ubwoba nyuma yo guhunga intambara za M23 ihanganyemo n’ igisirikari cya Congo FARDC n’ abo bafatanyije baturutse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.

Abo baturage barimo abavuye mu mijyi ya Goma na Bukavu bahungiye mu bice bya Lemera, Kigoma, na Kalungwe yo muri Territoire ya Uvira, kubera intambara zahanganishije Umutwe wa M23 indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo n’ingabo za leta, FARDC n’ abo bafatanyije biza kurangira M23 yigaruriye igice kinini cy’ intara za Kivu zombi.

Uku guhunga kwatewe  n’imirwano yakajije umurego kuva muri Gashyantare 2025, aho abaturage basaga ibihumbi magana atatu (300,000) bavuye mu byabo, bamwe berekeza mu bice bya Fizi n’Uvira, abandi bajya mu burasirazuba bw’igihugu, abandi bambuka umupaka bajya mu Burundi.

Mu gihe ubutegetsi bwa leta ya Congo bukomeje kwizeza aba baturage babaye ho nabi mu buhungiro bababwira ko bazigarurira ibice bavuyemo, abaturage bararushaho guhura n’ingaruka zikomeye z’iyo ntambara, kuko usanga nta mutekano bafite,abandi babayeho nabi kuko nta mavuriro, nta mashuri ndetse nta n’ ibiribwa bafite.

Abaturage benshi barara hanze mu mbeho, abandi mu mazu atuzuye, nta bikoresho by’ibanze bafite nk’ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku cyangwa ibyo kurya ibi byose bigatuma serivisi zibanze zerekeye ubuzima, isuku n’amazi meza bitagera ku baturage.

Ibi byatumye indwara zituruka ku mwanda nka kolera zitangira kwibasira abaturage, aho mu kwezi kwa Werurwe, nibura abantu 240 banduye kolera naho 10 barapfa muri ako karere, nk’uko imibare yavuye mu nzego z’ubuzima ibigaragaza.

Mwami Romain Lenge, umuyobozi wa Sheferi ya Bavira, yavuze ko abaturage be babayeho nabi kurusha ikindi gihe cyose mu mateka yabayeho asaba leta ya Congo n’imiryango mpuzamahanga itabara abahuye n’ibiza n’intambara, gushyira imbaraga mu gutanga ubufasha bw’ibanze kandi ko ari ikibazo cyihutirwa gisaba ubufatanye bw’inzego zose, haba iz’igihugu, iz’abafatanyabikorwa ndetse n’amahanga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR n’indi ikorana n’inkambi z’impunzi yasabwe kwihutira gukorera hamwe na guverinoma ya Congo kugira ngo hagezweho ibikorwa bifatika byo gutabara abo bantu bari mu kaga, harimo nko kubaha amahema, ibiribwa, ibikoresho by’isuku, amazi meza, ndetse n’ubuvuzi bwihuse.

Aba baturage bakomeje kubaho mu buzima bubi kandi buteye ubwoba mu gihe inyeshyamba z’ umutwe wa M23 kugeza ubu zigenzura igice kinini cya Kivu zombi zdahwema gukangurira abaturage  bahunze kwitandukanya n’ ibinyoma bya leta na FARDC ikomeje kubabuza umutekano gutahuka, maze bagasubira mu byabo kuko hari umutekano usesuye, ndetse n’ imirimo ikaba ikomeje gukorwa nk’ ibisanzwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *