Urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe umwanzuro wo kutarekura umuraperi Sean “Diddy” Combs, uherutse guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu. Urukiko rwavuze ko ashobora guhunga cyangwa guteza ibyago ku bandi.
Kuwa 4 Kanama 2025, umucamanza Arun Subramanian yavuze ko amafaranga miliyoni 50 z’amadolari Diddy yari yemeye gutanga atari impamvu ihagije yo kumurekura, kuko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko atateza ibibazo cyangwa ngo ahunge ubutabera.
Diddy w’imyaka 55 afungiye muri gereza ya Brooklyn kuva muri Nzeri 2024. Yagerageje inshuro eshanu gusaba kurekurwa by’agateganyo ariko byose biranga.
Urukiko rwavuze ko nta mpamvu nk’uburwayi bukomeye cyangwa izindi zidasanzwe zashingirwaho ngo arekurwe. Nubwo Gina Huynh wahoze ari umukunzi wa Diddy yasabye ko arekurwa kugira ngo abe hafi y’umuryango, urukiko ntirubikozwa.
Ku wa 28 Nyakanga, abunganira Diddy basabye ko yakwemererwa gutanga ingwate ya miliyoni 50 z’amadolari mu gihe ategereje igihano kizatangazwa ku wa 3 Ukwakira 2025.
Diddy yahamijwe icyaha cyo gutwara abantu abajyana mu buraya ariko agirwa umwere ku bindi birego bikomeye. Nubwo abamwunganira basabye ko arekurwa ako kanya nyuma y’iyo myanzuro, urukiko rwakomeje kumufunga.
Ashobora guhabwa igifungo kitarenze imyaka 20, ariko kugeza ubu amaze umwaka umwe muri gereza.


