Abaturage batuye mu Kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro bavuga batewe impungenge n’uko utubari twakomeje gukora kandi Leta yarashyizeho amabwiriza aduhagarika.
Mu Midugudu ya Rutonde na Nyakabande ni ho abaturage babwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko ubucuruzi bw’inzoga ziganjemo urwagwa ari ikibazo gishobora kubateza ibyago muri iki gihe basabwe kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Umunyamakuru yakoze urugendo rw’ibilometero bigera mu 10 uvuye mu mugi wa Rwamagana, agera aho bita ku Gasima hari abacuruza utubari ndetse bicaye banywa uko bisanzwe abandi bifungiraniye mu nzu bacururizamo inzoga.
Umunyerondo twise Munyakazi ku mpamvu z’umutekano we yavuze abacuruza utubari bacuruza uko bishakiye ndetse barara barwana n’abaturage bavuye mu tubari basinze.
Aragira ati “Tubangamiwe n’uko utubari twakomeje gukora biratubangamira nkatwe abashinzwe umutekano kuko barasinda bakarara barwana natwe tukagorwa no kubakiza tukaba twasabaga inzego zo hejuru ko zamanuka zikadufasha kuko corona virus igeze ino aha yamara abantu kubera ko twebwe iyo tubakanze bashaka no kudukubita kuko abaturage ntibumva ,twe twarananiwe bitewe nuko abaturage batumva.”
Umuturage utuye mu mudugudu twahaye izina rya Muhawenimana ku mpamvu z’umutekano yemeza ko abatuye muri uwo mudugudu abacuruza utubari bashobora kubateza akaga igihe corona virus yahagera. Agira ati “Hagize umuntu wandura Corona muri uyu mudugudu wacu, twese yatumara.”

Akomeza ati: “Kuko utubari twakomeje gukora mu gihe twumva kuri radiyo badusaba kwirinda ingendo zitari ngombwa hano wagirango ntibibareba. Tukaba dusaba ko abacuruza inzoga n’ibigage mu tubari no mu ngo byahagarara kandi abaturage bakareka ingendo zitari ngombwa kuko usanga abantu bicaye hano ku tubari banywa inzoga abandi bakina ibisoro.”
Abacuruza utubari bavuga ko bongeye kudufungura kubera gutinya kwicwa n’inzara bagahitamo kurenga ku mabwiriza yo guhagarika gucuruza utubari nkuko byemezwa na bamwe bemeye kuvugisha umunyamakuru wa Bwiza.com kuwa 1 Mata 2020 mu masaha ya saa cyenda twabasanze bacuruje inzoga y’urwaga n’ibigage mu tubari harimo ndetse na bamwe bacururiza mu ngo zabo.

Mukangiriye Esperance avuga ko basabwe gufunga utubari barabikora ariko akongera gufungura kubera gutinya kwicwa n’inzara. Agira ati: “Tubikora kubera gushaka imibereho kuko tutabikoze ubuzima bwacu ntibwabaho kuko ntayindi mibereho, twagerageje kubihagarika ariko tubonye inzara igiye kutwica turongera turakora.”
CIP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Bwiza.com ko bagiye gukurikirana iki kibazo. Agira ati “Amabwiriza ntawe areba n’uwo asiga. Arareba buri wese kuko aradufasha kwirinda numva ari amakuru meza muduhaye tugiye kubikurikirana kuko utwo tubari twitwa ko duciriritse nitwo tubi.”
Muri gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Rwanda
yahagaritse ibikorwa byose bishobora gutuma gikwirakwira, utubari ni kimwe mu bikorwa byahagaritswe.
Mu karere ka Rwamagana hagaragaye ababangamiye amabwiriza yatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasabaga abaturage guhagarika imirimo ishobora kuba intandaro yo kwirakwiza iki cyorezo.


