IMG-20250805-WA0016

Abadepite basabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo WASAC na Minisiteri ya Siporo

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye ubushinjacyaha gukurikirana ibigo birimo icya WASAC gishinzwe amazi na Minisiteri zirimo iya Siporo, kubera amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yagiye akoreshwa.

Abadepite babisabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama, ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2024.

Inzego zakoreshejwemo amafaranga yatumye abadepite bitabaza ubushinjacyaha zirimo Minisiteri ya Siporo, iy’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Uburezi, Ikigega Gishinzwe Gusana Imihanda (RMF), ikigo WASAC, RQBE, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) ndetse n’uturere twa Ruhango, Musanze, Burera na Nyagatare.

Nka Minisiteri ya Siporo ubwo yitabaga PAC ku wa 7 Nyakanga 2025, abayobozi bayo bemeye ko bagize intege nke mu kumenyekanisha raporo z’amafaranga yahawe amashyirahamwe y’imikino ndetse no kubahiriza iminsi igenwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Banemeye gutinda kugaragaza raporo z’amafaranga yakoreshejwe muri za federasiyo na komite by’imikino.

Muri iyi Minisiteri hagaragaye amafaranga angana na Frw 151,913,592 yohererejwe za federasiyo z’imikino zinyuranye, ariko ntihagaragazwa imikoreshereze yayo.

Hari kandi andi Frw 991,181,282 ataragaragarijwe inyandiko zuzuye z’imikoreshereze yayo.

Inteko yagaragaje ko muri WASAC ho hari amafaranga agomba gukurikiranwa arimo isoko ryo kubaka umuyoboro w’amazi wa Sake, aho amafaranga angana na Frw 430,847,176 yishyuwe ku bintu birenga ibyari bikenewe.

Mu isoko ryo kubaka umuyoboro w’amazi wa Kivu Belt (Phase I), ho amafaranga angana na Frw 812,873,300 yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe, mu gihe ku kubaka umuyoboro w’amazi wa Muhazi hishyuwe Frw miliyoni 602,9 hatagaragajwe imirimo yakozwe.

Mu Karere ka Ruhango ho hari angana na Frw 103,206,365 yishyuwe rwiyemezamirimo arenga ku yari akwiye, kubera kutagirana ibiganiro na we ku biciro mbere yo gutanga isoko, na miliyoni 13,2 yishyuwe ku mirimo itarakozwe mu iyubakwa ry’ikiraro cya Vunga I n’icya Rwamakungu.

Mu bindi abadepite basabye harimo ko Minisiteri y’Uburezi  igomba gukemura ibibazo by’ubukererwe mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri bimaze igihe bigaragara mu kigo REB, bigakorwa bitarenze mu mezi atatu.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu kigo RAB gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, mu mishanga yatewe inkunga n’umushinga witwa Rwanda Dairy Developement Project (RDDP), bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku ruhande rwayo yo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu turere n’ibitaro  byo kudatangira ku gihe ibigenerwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa,  bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ibikorwaremezo yo yasabwe gukemura ibibazo bimaze igihe bigaragara muri RMF, birimo kwishyura imirimo y’isanwa ry’imihanda itabanje gusuzuma ko yakozwe nkuko byari biteganijwe mu masezerano.

Iyi Minisiteri na yo yasabwe kubikemura bitarenze amezi atatu.

Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ingufu (REG) cyo cyasabwe gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bwibihombo bigaragara muri EUCL bikomeza kwiyongera, bitewe n’imiterere  yamazezerano (Power Purchase Agreements) ifitanye n’inganda zikorera zitanga umuriro uhenze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *