Hakim Sahabo, umukinnyi w’Amavubi ukinira Standard de Liège, ni we watanze byinshi mu gutegura no gutanga ibikenewe byose kugira ngo Mukanemeye Madeleine, benshi bazi nka “Mama Mukura”, ashyingurwe mu cyubahiro gikwiye.
Mukanemeye yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, ashyingurwa ku wa kabiri tariki ya 5 Kanama.
Amakuru avuga ko Hakim Sahabo yatanze amafaranga asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu bikorwa birimo gutunganya imva, gushyiraho amahema yo kwicaramo, sonorisation, ibikoresho byo gukaraba n’ibindi byabaye ngombwa mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Hakim Sahabo na Mukanemeye bari inshuti zikomeye, dore ko uyu mukinnyi yagaragaye kenshi ari kumwe n’uyu mubyeyi mu bihe bitandukanye. N’ubwo Hakim ari we wagize uruhare runini, ikipe ya Mukura Victory Sports & Loisir y’iwabo wa Madeleine, na yo yagize uruhare mu gutuma uyu mukecuru ashyingurwa mu cyubahiro.


