Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama yayoboye umuhango wo kohereza mu za bukuru ba Jenerali barindwi bari bamaze igihe mu ngabo ze.
Ni umuhango wabereye mu biro bya Perezida Museveni i Entebbe.
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt. Gen. Francis Ben Okello, Maj. Gen. Hudson Mukasa, Maj. Gen. George Igumba, Brig. Gen. John Byuma, Brig. Gen. Dominic B. Twesigomwe na Brig. Gen. Augustine Kamyuka Kyazze.
Museveni mu ijambo yabagejejeho yabashimiye cyo kimwe n’abandi bapfuye, ku bw’umusanzu batanze mu kubohora Uganda.
Ati: “Twese tuzapfa, ariko se tuzapfa twakoze iki? Iyo nje hano nkababona mwebwe abantu, nshima Imana ko mwembwe natwe twese; abaturage badushyigikiye, bafashe uruhande rw’amateka rukwiye, ni yo mpamvu Uganda iri aho iri ubu ngubu.”
Museveni yagaragaje ko kuva UPDF yashingwa, akazi yakoze “kahawe umugisha n’Imana”, ashimangira ko yavuye ku kuba Igisirikare gito mbere yo guhinduka Igisirikare kigezweho kandi cy’umwuga.
Perezida wa Uganda yavuze ko ba Jenerali be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe na Leta impamba ihagije, kugira ngo bazabashe kuruhuka neza.
Ati: “Sinshaka ko ba Jenerali banjye bajya kuruhuka bakennye. Twaravuze duti kubera ko ubukungu bwiyongereye, kuri ubu ni igihe cyo kugira icyo dukora ku mishahara y’abasirikare n’impamba y’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Museveni yasabye bariya ba Jenerali kwirinda gushora amafaranga y’impamba bahawe mu bishobora gutuma bahomba.


