Impinja zitaramenyekana umubare zapfuye kubera ibura ry’amshshanyarazi mu bitaro Prince Regent Charles biherereye mu mujyi wa Bujumbura i Burundi.
Ibi bije nyuma y’iminsi itatu ibice byinshi by’uyu mujyi biri mu icuraburindi, kubera ibura ry’amashanyarazi.
Usibye impinja zapfiriye muri biriya bitaro, amakuru anavuga ko abantu bafite ababo mu buruhukiro bwa biriya bitaro na bo ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama bazindutse batumwaho n’abayobozi babyo babasaba kujya kubashyingura cyangwa bakabimurira ahandi.
Abasanzwe bivuriza muri Prince Regent Charles na bo boherejwe kwivuriza ahandi.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko biriya bitaro bisanzwe bifite moteri ebyiri zitanga amashanyarazi, gusa imwe ikaba yarapfuye na ho indi ikaba yarabuze mazutu kubera ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kimaze igihe cyugarije u Burundi.


