WhatsApp-Image-2025-02-04-at-09.54.43_5d39a5ee

Biramahire Abeddy yikumburiye kawunga n’umugore

Rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy kuri ubu ukinira ikipe ya ES Setif yo muri Algeria, yatangaje ko akumbuye cyane umugore we Vanessa n’umuhungu wabo, ndetse n’ibiryo bya gakondo by’u Rwanda birimo kawunga n’ibishyimbo.

Nyuma yo kugera muri ES Setif, aho yagiye avuye muri Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri ariko iyi kipe ikemera kumurekura, Abeddy yasigiye iyi kipe y’i Nyanza amafaranga asaga miliyoni 40 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 9 Kanama 2025, yavuze ko azahora akunda Rayon Sports kandi ayifuriza gutsinda Yanga Africans kuri “Rayon Day” no gukomeza gutera imbere.

Avuga kuri ES Setif, Abeddy yashimangiye ko ari ikipe ikomeye ifite amateka akomeye, irimo abakinnyi bafite ubunararibonye bazamufasha gutsinda ibitego byinshi. Yongeyeho ko mu gihe cya vuba umugore we azamusanga muri Algeria nk’uko biri mu masezerano.

Ku birebana n’imirire, Abeddy yavuze ko ibiryo byo muri Algeria bitandukanye cyane n’ibyo asanzwe amenyereye mu Rwanda, bityo bikaba bituma akumbura kawunga n’ibishyimbo.

Mu mukino wa mbere wa gishuti yakinnye muri ES Setif ku wa 8 Kanama 2025, yatsinze ibitego bitatu mu ntsinzi ya 4-3 batsinze ASO Chlef.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *