arton161015

Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza: Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yatangaje ko nubwo APR FC itatomboye byoroshye mu irushanwa rya CAF Champions League, nta mpungenge ikwiriye kuba ku bakunzi b’iyi kipe.

Yabivuze mu magambo agira ati: “Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye n’ibyo muvuga, ndagira ngo mbabwire ko Pyramid ikipe yacu izayikuramo.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko tombora yo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ishyize APR FC mu mukino wo guhatana na Pyramids FC yo mu Misiri.

Ubutumwa bwa General Muganga bwatambukijwe n’umunyamakuru wa B&B Kigali, Sheih Nsabimana Eric nk’uburyo bwo guha icyizere abafana ko APR FC

APR FC izabanza kwakira Pyramids FC i Kigali, hanyuma ikazasubira mu Misiri mu mukino wo kwishyura, mu rugendo rwo gushaka itike yo kugera mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *