Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu.
Yereyere ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaye muri Guverinoma ya RDC nka Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kwishyira Hamwe ndetse n’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Uyu mugabo usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC, yanabaye Minisitiri w’Uburobyi n’Ubuhinzi.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Yereyere yagaragaye muri Teritwari ya Lubero, aho yari mu bukangurambaga bwo gusaba urubyiruko rwo muri iyi Teritwari kwinjira mu gisirikare cya AFC/M23.
Muri ubu bukangurambaga uyu mugabo yari kumwe n’abandi bo mu bwoko bw’aba Nande bavuga rikijyana, barimo nka Lumumba Kambere Muyisa, Wanzavalere Timothée, Syasemba Adrien, Gervais Sausi, Ghislain Simisi n’abandi benshi.
Mu bukangurambaga bwe, Paluku Kisaka Yereyere yagarutse ku kuba M23 imaze kubohora uduce dutandukanye, kuva mu mujyi wa Bunagana kugeza mu wa Bukavu aho yagaragaje ko hakomeje kurangwa amahoro n’ituze ugereranyije n’uko abahatuye bari babayeho ubwo hari hakigenzurwa n’ingabo za Leta ya RDC.
Yumvikanye kandi asaba abanya-Lubero gutiza M23 amaboko kugira ngo izanabashe kubohora imijyi nka Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, uwa Kalemie wo mu ntara ya Tanganyika ndetse no “gukuraho Tshilombo”.


