Urukiko Rukuru rwo muri Australiya ari rwo rusumba izindi zose muri iki gihugu, rwagize umwere Cardinal George Pell wahoze ari umujyanama wa Papa mu by’icungamari nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohotera agakatirwa gufungwa imyaka 6.
Nkuko Voa ibitangaza mu mwaka wa 2018, yari yahamijwe ibyaha by’ihohohotera rishingiiye ku gitsina ryakorewe abana b’abahungu babiri baririmbaga muri korali mu mwaka wa 1996, akatirwa gufungwa imyaka itandatu. Icyo gihe yari Arkepiskopi wa diyoseze ya Melbourne.
Cardinali Pell Ni we muntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika wari uhamijwe guhohotera abana.Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura, Uru rukiko Rukuru rwo muri Australiya rwavuze ko hari impamvu zo kuba hashidikanywa ko ibyaha aregwa byaba byarakorewe muri Katederali ifite byinshi byo kwitaho mu myaka 25 ishize. Urukiko Rukuru rwavuze ko hari impamvu zifatika zerekana ko uyu ashobora kuba yarahamijwe ibyaha atakoze.
Abasesenguzi baravuga ko iki cyemezo kiri buze gushimisha abashyigikiye Cardinal Pell, ariko kizababaza abahura n’ibibazo by’ihohoterwa.


