Nsanzimana Théogène, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi bikekwa ko ari stroke.
Urupfu rwe rwatangajwe ku wa 13 Kanama 2025. Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoranye na we bavuze ko yari amaze igihe gito cyane yimuriwe i Kansi avuye mu Murenge wa Ndora.
Amakuru avuga ko yafashwe nijoro ari wenyine mu rugo, bituma atabona ubufasha bwihuse.
Mu gitondo yajyanywe ku bitaro, ariko ubuzima bwe bukomeza kugorana, ahita yoherezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali, ari naho yapfiriye.
Nsanzimana yari amaze munsi y’icyumweru gusa atangiye inshingano nshya i Kansi, aho yari acumbitse mu ifasi akoreramo nk’uko biteganywa ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ntibwabashije kuboneka kugira ngo bugire icyo buvuga kuri uru rupfu.


