Ku wa 13 Kanama 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 29 barimo abofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ndetse n’abasivili. Bose bakurikiranyweho ibyaha bikomoka ku buryo haguzwe amatike y’indege hifashishijwe konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano n’urugendo rwa APR FC yakoreye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yakinaga na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League, ikaba yari iherekejwe n’abanyamakuru b’imikino n’abandi.
Mu baregwa harimo Umuvugizi wa RCS CSP Hillary Sengabo, CSP Olive Mukantabana ukorera muri uru rwego, abasirikare batatu barimo Capt Peninah Mutoni na Capt Peninah Umurungi. Mu basivili harimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan (Rugaju), Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze mu itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja gufatanya mu kwakira no gutanga inyandiko batemerewe ndetse no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butemewe.
Umwunganizi wa Capt Mutoni yasabye ko urubanza rwe rwimurwa kuko umukiriya we yabonye dosiye saa mbiri z’ijoro, we ubwe ayibona mu gitondo cyo kuri uwo munsi, bityo bakaba batabonye umwanya uhagije wo kwitegura. Yongeyeho ko Capt Mutoni atwite, afite intege nke kandi yari afite gahunda yo kugana kwa muganga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo cya Capt Mutoni kitagombye kubuza abandi bareganwa kuburana, busaba ko we yahabwa indi tariki. Ariko umwunganizi we agaragaza ko kuba bararezwe mu rubanza rumwe bidatuma urwa Capt Mutoni rutandukanywa n’urwa bagenzi be. Yanavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko aherutse kugwa hasi azize amaraso make aho yari afungiye.
Ku rundi ruhande, Me Ibambe Jean Paul wunganira Nemeye Olivier yavuze ko iburanisha rikwiye gukomeza nubwo Capt Mutoni afite inzitizi, kuko n’umukiriya we afite gahunda y’ubukwe ku wa 16 Kanama ariko atigeze asaba ko urubanza rwimurirwa indi tariki.


