Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi bahuriye mu nama idasanzwe ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu.
Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bo mu miryango yombi, yari igamije gusuzuma aho ibintu bigeze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ahamaze igihe habera imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ibiganiro byayobowe na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, uyoboye EAC ndetse na Perezida wa Zimbabwe, Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye SADC.
Mu byaganiriwe muri iyi mama harimo:
Gushyira Perezida wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, mu itsinda rihuriweho rishinzwe ubuhuza.
Kwemeza imyanzuro yavuye mu nama y’abahuza n’abayobozi b’iryo tsinda.
Gutanga amabwiriza ahuriweho hagati ya Afurika yunze Ubumwe, EAC na SADC mu rwego rwo guhuza imbaraga zo gushakira amahoro ako karere.





