image_870x_68a2d7e47f3b1

Icyo rutahizamu wa APR FC asaba abafana

Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Djibril Cheik Ouattara yavuze ko kugira abafana hafi ari ingenzi cyane kugira ngo APR FC igere ku ntego zayo.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, aho APR FC yatsinze Power Dynamos ibitego 2-0 mu mukino wo gufungura Inkera y’Abahizi. Byombi byatsinzwe na Ouattara, wemeza ko byamwongereye icyizere n’umutima wo gukomeza kwitwara neza.

Ati: “Ibi birerekana ko twiteguye neza. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugere ku ntsinzi nyinshi. Iyo umukinnyi atsinda, bimwongerera icyizere kandi bizamfasha gukomeza kwitwara neza mu minsi iri imbere.”

Uyu mukinnyi yasabye abafana gukomeza kwitabira imikino ya APR FC cyane cyane mu gihe ikipe iri kwitegura gucakirana na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.

Yagize ati: “Abafana dukeneye cyane, kuko tudafite bo ntacyo twageraho. Icyo mbasaba ni ugukomeza kudushyigikira.”

Ku bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, Ouattara yavuze ko atazikurikirana cyane, ahubwo intego ye ari ugutangira uyu mwaka w’imikino neza kurusha uwashize.

Yongeyeho ubutumwa bwihariye agenera abafana ati: “Nabashimira uko bakomeza kutuba hafi, haba mu bihe byiza cyangwa ibikomeye. Nk’uko bavuga, iyo uri wenyine wihuta ariko uri kumwe n’abandi mugera kure. Ndabakunda kandi ndabasaba gukomeza kutuba hafi.”

APR FC iracyari mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, aho igomba gucakirana n’amakipe nka Police FC, AS Kigali, ndetse na Azam FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *