332f66a0-7c14-11f0-8db5-596ea140e19b.jpg

Icyoba ni cyose muri Amerika kubera umuyaga wa Erin

Inkubi y’umuyaga Erin yongeye gufata ingufu igera ku rwego rwa kane (Category 4) ikomeje kwibasira inyanja ya Atlantika, aho ishobora guteza ibiza bikomeye n’imyuzure ku nkombe z’Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi byatangiye kugera mu birwa bya Bahamas y’Amajyepfo n’ibirwa bya Turks and Caicos, aho hashyizweho impuruza y’umuyaga udasanzwe.

Erin niyo nkubi ya mbere muri 2025 yibasiye Atlantika. Ku wa Gatandatu yari yazamutse igera ku rwego rwa gatanu (Category 5), iza kugabanuka ariko yongeye gukomera kuri uyu wa mbere.

Ku wa Mbere mu gitondo, Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura inkubi (USNHC) cyatangaje ko igice cy’inyuma cy’iyi nkubi cyatangiye kugira ingaruka muri Bahamas.

Mu gihe inkubi ikomeje kwerekeza hagati ya Bermuda n’in kombe za Amerika, biteganyijwe ko izakomeza kuba “inkubi nini kandi iteje akaga” kugeza hagati muri iki cyumweru.

Mu birwa bya Outer Banks muri Leta ya North Carolina, inzego z’umutekano zatangiye gusaba abaturage kuva ku kirwa cya Hatteras, aho umuhanda mukuru uhuza iki kirwa n’ibindi ushobora kurengerwa n’amazi.

Ku ruhande rwa Puerto Rico, abantu basaga ibihumbi 150 bari babuze amashanyarazi kubera umuyaga ukomeye waciye insinga. Ariko kompanyi ishinzwe umuriro, Luma, yavuze ko ku Cyumweru nimugoroba yari yamaze gusubiza umuriro ku baturage barenga 95%.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *