CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), default quality

Ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya DRC na AFC-M23 byaramburuye

Bimwe mu biganiro byari biteganyijwe kubera I Doha muri Qatar hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe wa AFC/M23 ejo ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025 ntibikibaye kubera impamvu zitunguranye.

Amakuru ava mu nzego zizewe aravuga ko kugeza ubu nta delegasiyo nimwe ku mpande zombi, haba ku ruhande rwa Kinshasa cyangwa urwa AFC/M23 rwari rwagera i Doha.

Biravugwa kandi Qatar nk’umuhuza yashyize igitutu kuri Leta ya Kinshasa, isaba ko habanza gufungurwa imfungwa za AFC/M23 mbere y’uko ibiganiro bikomeza nkuko uyu mutwe utahwemye kubisaba.

Icyo cyifuzo cyahakanywe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, buvuga ko izo mfungwa zizarekurwa ari uko gusa amasezerano y’amahoro amaze gushyirwaho umukono.

N’ubwo ibiganiro byari biteganyijwe ejo ku wa mbere bitakibaye, impande zombi ni ukuvuga uruhande rwa guverinoma n’abahagarariye AFC/M23 zemeje ko zigihagaze ku cyerekezo cy’amahoro, no kugaragaza ubushake bwo gukorana n’abahuza b’i Doha.

iravugwa kandi ko Qatar nk’umuhuza yateguye umushinga w’amasezerano y’amahoro washyikirijwe impande zombi kugira ngo zibe zinyuzamo bityo ubeishingiro ry’ibiganiro byari biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa mbere.

Ingingo ya mbere ikubiyemo uburyo bwo guhagarika imirwano no gushyiraho ubufasha bw’abahuza mpuzamahanga mu kugenzura ko ayo masezerano yubahirizwa.

Iki gice kirimo ingingo ziteganya ko ingabo za AFC/M23 zisubizwa mu buzima busanzwe cyangwa zikinjizwa mu ngabo za Leta mu buryo bwemejwe n’impande zombi.

Ingingo ya kabiri ireba cyane ibibazo by’imfungwa aho muri iyi ngingo Qatar yahereye isaba ko Leta ya Kinshasa kurekura bamwe mu bafashwe bashinjwa gukorana na M23.

Guverinoma yo ihamya ko ibyo bidashoboka keretse nyuma y’uko amasezerano asinywe, kuko ngo byafatwa nk’insinzi ku ruhande rwa M23 mbere y’uko ibiganiro bisozwa.

Ingingo ya gatatu irebana no gucyura impunzi n’abimuwe kubera intambara. Iyi ngingo isaba ko abavuye mu byabo babisubizwamo, bakarindwa, kandi bagafashwa kongera kubona ubutaka cyangwa imitungo yabo banyazwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *