96547add65c407de7d37d01c8cee392c

Wa mugore ufite iminwa minini ku isi yongeye kurikoroza

Andrea Ivanova, umunya-Bulgaria w’imyaka 28, yamamaye ku isi kubera iminwa ye minini yongeye kwibagisha iminwa maze igirwa minini kurushaho.

Kugeza ubu amaze gukoresha amafaranga abarirwa muri £20,000 (asaga miliyoni 30 Frw) kugira ngo igaragare nk’uko abyifuza.

Ubusanzwe yakundaga kwisiga amavuta yoroheje (nude lip gloss), ariko ubu yahisemo guhindura agaragara yisiga “red lipstick”, ibintu byatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto mashya yashyize hanze yakururiye ibitekerezo bitandukanye: bamwe bamushimagije bavuga ko umutuku umubereye cyane, mu gihe abandi bavuze ko akabya mu guhindura umubiri we.

Byigeze no kuvugwa ko mu mwaka ushize yakoze inshuro esheshatu zo kongera iminwa ku munsi umwe, bigatuma bamwe mu baganga bananirwa gukomeza kumukorera bitewe no gukabya kwe.

Uretse iminwa, Andrea yigeze kongeresha ubunini bw’amabere akoresheje silicone implants ya 600cc, ndetse no gushyira hyaluronic acid ku gahanga, amatama n’imisaya.

Uyu mukobwa avuga ko atishimira ubwiza busanzwe, ahubwo akunda ibintu by’ikirenga nko kugira iminwa minini, make-up iremereye, imisatsi isa n’iya Barbie n’inzara ndende. Nubwo ahabwa ibitekerezo byinshi by’uko akabya, avuga ko atabyitaho kuko ari we ufata icyemezo ku mubiri we, ndetse ko inshuti ze zamwemeye uko ari.

Ariko ababyeyi be bo ngo bakomeza kumubwira ko iminwa ye ibatera ubwoba bitewe n’ubunini bwayo. Nubwo bimeze bityo, Andrea avuga ko ntacyo bimumariye kuko ari uko yiyumva neza kandi akunze uburyo agaragara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *