20250823_070958

Amb. Ngoga yabajije UNSC niba itagira ibimenyetso by’uko RDC ikorana na FDLR

Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yanenze akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri uriya muryango (UNSC) kamaze igihe karimakaje imvugo y’uko umutwe wa AFC/M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, nyamara kakaba kadashobora kuvuga ku kuba FDLR ishyigikiwe na RDC.

Amb. Ngoga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, mu ijambo yagejeje kuri kariya kanama.

Ni ijambo ryibanze ku gusubiza kuri raporo umuryango Human Rights Watch uheruka gusohora ushinja M23 n’ingabo z’u Rwanda kwicira i Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahutu 140.

Raporo y’uyu muryango ikurikira izindi zirimo iy’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko muri Rutshuru hiciwe 319 n’indi yavugaga ko hishwe 169.

HRW yatangaje ko amakuru akubiye muri raporo yayo yayakuye mu biganiro bya telefoni yagiranye n’abantu 25 barimo impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abasirikare, ndetse no mu mashusho yafashwe hifashishijwe satellite.

Amb. Martin Ngoga yagaragaje ko bitumvikana uko hamenyekanye ko abishwe ari Abahutu, kuko ibiganiro bya telefoni n’amashusho ya satellite adashobora gutandukanya ubwoko bw’abantu; anenga Loni kuba ikomeje kugwa mu mutego wa Leta ya RDC.

Ati: “Muri iki cyumba hari ingero z’ubwoko bw’abo bivugwa ko ari inzirakarengane. Raporo ivuga ko amakuru yatangiwe kuri telefoni na satellite (icyogajuru). Ese isuzuma ry’ubwoko na ryo ryakozwe na telefoni n’icyogajuru? Akanama kari kugwa mu mutego w’ingengabitekerezo yo guhindura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC icy’amoko.”

Amb. Martin Ngoga by’umwihariko wagaragaje ko iperereza ryakozwe na HRW ribogamye, yanenze uburyo raporo zitandukanye zivuga ku bibera muri RDC zikorwa, avuga ko habaho “kurobanura amakuru atangazwa” bitewe n’inyungu abazikora baba bayafitemo.

Uyu mudipolomate by’umwihariko yanenze ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni bimaze igihe bivuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, ariko bikaba bidashobora kwerura ngo bivuge ko na FDLR ishyigikiwe na RDC.

Ati: “Ijambo ‘AFC/M23 ishyigikiwe n’u Rwanda’ ryakoreshejwe cyane hano, ariko sinigeze numva intumwa n’imwe ivuga ko Kinshasa ishyigikiye FDLR. Ese mwabuze ibimenyetso no muri raporo zanyu ko Leta ya Kinshasa ifasha FDLR? Kubera iki mudashaka kubigaragaza uko biri?”

Ngoga yibukije kariya kanama ka Loni ko FDLR ikomeje gukerenswa ikomoka “ku bantu bicaga abantu ibihumbi 10 buri munsi mu 1994” ubwo katoraga umwanzuro 9,012 wo gukura ingabo za Loni mu Rwanda.

Yakibukije kandi ko ari ko katoye undi mwanzuro 9,929 uha abashinze FDLR inzira itekanye yo kunyuramo muri Zone Turquoise, aho yanyuze ihungira mu burasirazuba bwa RDC, mbere yo gukomeza umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Uriya mudipolomate yagaragaje ko uriya mutwe ari wo uri ku isonga mu guteza amakimbirane, ubugizi bwa nabi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu burasirazuba bwa RDC, ndetse u Rwanda rukaba ruhangayikishijwe n’uburyo wo n’ingabo za Leta ya RDC na Wazalendo bakomeje kwitegura intambara mu bice bitandukanye bya RDC.

Ni mu gihe ngo Kinshasa yakabaye yaratangiye ibikorwa byo kuwusenya nyuma y’inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano (JSCM) yabereye muri Ethiopia tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2025, ariko ikaba itarabikora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *