Umukozi w’Imana Apostle McCoy umaze kugera mu Rwanda inshuro ebyiri (2024 na 2025), aho aherutse kwitabira igiterane cya Thanks Giving Conference cyabereye kuri Revival Palace Community Church i Bugesera kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Kanama 2025, ari kumwe n’umugore we, yavuze ko u Rwanda ari ubwami bw’Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Apostle McCoy yavuze ko iyo ageze mu Rwanda yumva ari mu rugo, ndetse akabona nk’aho afitanye isano n’Abanyarwanda. Yagize ati: “Iyo ngeze mu Rwanda mba numva ndi mu muryango. Nsa nk’aho mpakomoka, kandi buri gihe ndushaho kwishimira umubano n’u Rwanda.”
Akomeza ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kiri bugufi y’umutima w’Imana kuko abona ubuzima bw’abaturage buranzwe n’umutekano, urukundo n’iterambere, ibintu bidasanzwe bitandukanye n’amakuru akunze kumvwa muri Amerika.
Iki giterane cyaranzwe n’indirimbo, ubuhamya n’ijambo ry’Imana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye” (Zaburi 126:3). Abayobozi barimo Apostle McCoy na Bishop Dr. Daryl Forehand bari kumwe n’abagore babo, bavuze ko bifuza ko n’imiryango yabo yihera ijisho ibyiza u Rwanda rufite.
Pastor Dr. Ian Tumusiime, Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church Bugesera, yashimye Imana ku bw’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, ashimangira ko Perezida Paul Kagame aha igihugu icyerekezo n’umutekano, bigatuma cyitandukanya n’amateka mabi cyanyuzemo.


