citrosodina_o_maalox

Menya ibitera kubabara mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo wabikoraho

Niba ukunze kubabara mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri wawe uba uri kugerageza kukuburira ko hari ikitagenda neza; bityo ntugomba kubyirengagiza ahubwo ni ngombwa kwihutira kugana ivuriro ukamenya neza ikibitera.

Akenshi kubabara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, biterwa n’impamvu zitandukanye.

Muri zo, harimo uburwayi mu mubiri, ikibazo mu myanya ndagagitsina, ikibazo mu mitekerereze n’ubwandu butandukanye (infections).

Imibonano ibabaza n’ubwo bikunze kuba cyane ku gitsina gore, no ku gitsina gabo bijya bibaho.

Imibonano ibabaza ku bagore

Abagore nibo bakunze kurangwaho iki kibazo cyo kubabara nyuma cyangwa se mu gihe bari gukora imibonano. Ubu buribwe bukunze kugaragara cyane mu gitsina cyangwa se imbere, bikumvikanira mu kiziba cy’inda.

Bimwe mu bishobora gutera uburibwe mu gitsina harimo Infections, aho ubwandu butandukanye bushobora gutuma uribwa mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se nyuma yo kuyikora.

Mu bukunze gutera iki kibazo harimo nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu kimwe na herpes (iyi ndwara akenshi igaragazwa no kuzana igiheri kimwe ku gitsina).

Uburyaryate mu gitsina nanone bushobora guterwa n’imiti yica intangangabo ikoreshwa na bamwe, udukingirizo cyangwa se amasabune.

Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, guhindagurika cyane k’urugero rw’imisemburo, nko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura na byo biri mu bibitera.

Ikibazo cya vaginismus kirangwa n’uko imikaya yo mu gitsina idashobora kwikwedura, cyangwa mu gihe yakwedutse ikikanya byihuse, bituma ubabara mu gihe cy’imibonano cyangwa se ntunashobore kuyikora.

Imibonano ibabaza ku bagabo

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abagabo bababara mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa bayirangije, harimo:Ubwandu mu myanya ndagagitsina (infection) bushobora gutuma ugira uburyaryate cyane ndetse ugashaka kwishima kimwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kubyimbirwa prostate (prostatitis) no kubyimbirwa kw’imyanya y’ibanga akenshi biterwa no kugira ubushake bwo gukora imibonano igihe kirekire ariko nturangize na byo biri mu bitera kubabara.

Gusa mu gihe bikubaho kenshi, ushobora kuba ufite ubundi bwandu nka mburugu.

Indi mpamvu ni ukuba igihu cy’imbere ku gitsina cyoroshye cyane, ibi bikaba bikunze kuba cyane ku bagabo badasiramuye.

Icyo ushobora gukora mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina ukababara

Imibonano ibabaza mu gihe uri kuyikora cyangwa se nyuma yayo, ni ikibazo gikomeye utagomba kwirengagiza.

Mu gihe bikubaho kenshi ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo umenye ikibitera.

Muganga azagufasha kumenya neza impamvu nyakuri, ndetse agufashe no kukuvura.

Mu gihe uribwa, ukabona mu gitsina haturukamo ibintu bidasanzwe, kuba hahinduye ibara (ubona hatukura cyane), bishobora kuba biterwa na infections. Nugana kwa muganga, nyuma yo gusuzumwa, bazakubwira ubwoko bwa infection ufite, ndetse bagufashe kubona imiti iyivura neza.

Hari igihe mu gitsina haba humye cyane, ukaba wagirwa inama yo gukoresha ibituma horohera (lubricant), ndetse iyi miti iraboneka cyane muri farumasi.

Niba ufite ikibazo cy’uburyaryate cyangwa kwishima cyane mu myanya ndagagitsina, bishobora guturuka kubyo ukoresha nk’amasabune, ibyo usigaho cyangwa se wambara. Ugirwa inama yo kubihagarika.

Mu gihe ikibazo ufite kiri mu mitekerereze; nko mu gihe udatuje cyangwa ufite ‘stress’ nyinshi, nabwo ushobora guhabwa ubufasha bwagufasha guhangana n’iki kibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *