IMG-20231028-WA0000-3800x2138_c

FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi bagabye ibitero byiciwemo abaturage mu Minembwe

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama ryagabye ibitero mu midugudu yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo isanzwe ituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byagabwe n’Ingabo zirimo iza Leta ya RDC (FARDC), umutwe wa FDLR, Ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo byibasiye imidugudu ituwe n’Abanyamulenge, muri Rugezi ho mu Minembwe; mu misozi miremire ya Fizi.

Ni ibitero bikurikira ibyo izo ngabo zagabye mu gace ka Kadasomwa no mu nkengero zako, ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama.

Kanyuka yavuze ko ibi bitero “byishe binavana mu byabo abasivile benshi; ndetse binateza ikibazo cy’ubutabazi gikomeye”; ibihatiriza AFC/M23 gutabara mu rwego rwo kurinda abaturage.

Yavuze kandi ko biriya bitero by’uruhererekane “biri muri gahunda yo kumaraho abaturage bacu b’Abanyamulenge iri gukorwa ku manwa y’ihangu bigizwemo uruhare n’igisirikare cy’u Burundi.”

AFC/M23 yongeye kunenga umuryango mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira ku bwicanyi ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa rikomeje gukora; ishimangira umuhate wayo wo kurinda abaturage ikibi aho gishobora guturuka hose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *