IMG_20250827_180159_442

Musanze: Urujijo ku mwana w’umunyamakuru Bazatsinda wasanzwe yapfuye

Umwana w’abanyamakuru Bazatsinda Jean Claude na Nyirandikubwimana Janvière, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama yasanzwe iwabo yapfuye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mwana w’umuhungu wari ufite imyaka 12 y’amavuko yasanzwe aziritse kuri ‘grillage’ z’idirishya ryo mu gipangu umuryango we utuyemo, mu murenge wa Cyuve w’akarere ka Musanze, ahambirishije igitenge.

Nyina umubyara ni we wamubonye bwa mbere, ubwo yageraga mu rugo avuye mu kazi.

Se umubyara na we yari yagiye mu kazi.

Ababonye umurambo w’uyu mwana aho wari uri bavuga ko wari wegamye ku idirishya, ibirenge bye bikandagiye hanze.

Umunyamakuru wa BWIZA wageze aho byabereye, yasanze hari abaturage benshi bari bashungereye. Abenshi bari bafite agahinda ku maso, mu gihe hari n’abari bafite amarira ku maso yabo.

Hari kandi abangezacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bari baje gukora iperereza, ndetse n’izindi nzego.

Bamwe mu baturage bajujuraga ko uyu mwana wari usoje amashuri abanza yaba yiyahuye, gusa amakuru BWIZA yakuye mu nzego z’umutekano zari zihari yemeza nta kimenyetso cy’uko uriya mwana yaba yiyahuje umugozi cyagaragaraga; ibisobanura ko ashobora kuba yishwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *