EXAMSac039

Ibizamini bya Leta: Menya amashuri yagize umusaruro wa nta kigenda kurusha andi mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda, rwasohoye urutonde rugaragaza uko amashuri yo hirya no hino mu gihugu yitwaye mu bizami bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ni urutonde NESA yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, nyuma y’iminsi 10 isohoye amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’abakoze icy’Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri yisumbuye (O’ Level).

Mu gihe hari amashuri menshi bigaragara ko yatsindishije abanyeshuri bayo ku kigero kingana na 100%, mu gihugu habonetse amashuri abiri yatsindishije ku kigero cya 0% nyuma yo kubura umunyeshuri n’umwe watsinze ikizamini.

Ni amashuri arimo Urwunge rw’Amashuri rwa Kibingo rwo mu karere ka Muhanga n’Urwunge rw’Amashuri rwa Musasa ruherereye muri Nyanza.

Muri GS Kibingo mu kizamini cya O’ Level hakoze abanyeshuri 16 bose baratsindwa, mu gihe muri GS Musasa hakoze 28 na bo batsindwa bose.

Andi mashuri yitwaye nabi mu bizamini bisoza Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri Yisumbuye arimo irya GS Nemba ryo mu karere ka Karongi ryari rifite abakandida 47 ryatsindishije ku kigero cya 6.38%; irya GS Buyanga ryo mu karere ka Burera ryari rifite 108 bagatsinda ku kigero cya 6.48%; irya GS Mataba ryo muri Karongi rya Karongi ryari rifite 55 hagatsindamo abangana na 10.91% na Collège Amahoro Kiziba na yo yo muri Karongi yari ifite abanyeshuri 299 hagatsindamo abangana na 11.71%.

 

Hari kandi ES Kabona/TSS yo mu karere ka Rutsiro yari ifite abakandida 16 hagatsindamo abangana na 12.50, ishuri rya GS Rutovu ryo muri Burera ryari rifite abakandida 92 hagatsindamo abangana na 13.04%, GS Rwamiko yo muri Rutsiro yari ifite 82 hagatsindamo abangana na 13.41% na GS Bigutu yo muri Nyamasheke yari ifite abakandida 14 hagatsindamo abangana na 14.29%.

Mu bizamini bisoza amashuri abanza, ishuri ryahize andi mu kugira umusaruro mubi ni irya GS Ngoma ryo mu karere ka Karongi ryatsindishije ku mpuzandengo ya 6.82%. Ryari rifite abakandida 44.

Andi mashuri ni Ishuri rya Nyabihu ry’Abana bafite ubumuga bwo Kutumva ryatsindishije ku kigero cya 7.14%, irya E.P Bikombe ry’i Muhanga ryatsindishije ku kigero cya 10%, irya GS Nyiragikokora ryo muri Nyabihu ryatsindishije ku kigero cya 10.67% n’irya EP Uwingugu ryo muri Nyamagabe ryatsindishije ku kigero cya 11.49%.

Hari kandi EP Kivoga yo muri Nyamasheke yatsindishije ku kigero cya 14.29%, GS Kabere yo muri Kamonyi yatsindishije ku kigero cya 14.89%, GS Nkuli yo muri Rutsiro yatsindishije ku kigero cya 15.09%, EP Kansi A yo muri Gisagara yatsindishije ku kigero cya 15.79% na EP Nyakabuye yo muri Karongi yatsindishije abana bangana na 16%.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *