Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA), cyashyizeho uburyo abagenerwa ubufasha na leta bazajya babuhabwa hifashishijwe Telefoni.
Iyi gahunda yatangirijwe Murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, ku wa 30 Kanama 2025.
Ni gahunda yiswe Telefone yanjye, amafaranga yanjye.
Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo yoroheje, bavugako iyi gahunda ije ikenewe.
Uwitwa Habimana yagize ati: “Mbere uburyo bwo guhuza telefoni na SACCO butaraza twari dufite imbogamizi nyinshi cyane. Nkajye nkora urugendo rugera ku isaha n’igice kugira ngo ngere hano kuri SACCO. Kuba ubu buryo bwo gukoresha telefoni bugiye kuturuhura, gutonda umurongo yewe no kuzinduka rimwe ugataha ntacyo utahanye. Ni byiza cyane, turashima leta yacu ko idutekerereza ibyiza, sinzongera guhangayika nzajya mbona ubutumwa bumbwirako amafaranga yaje bityo menye uko ngomba kuyakoresha ibyo nayageneye.”
Mukarukundo Solange wo mumurenge wa Mutete we yagize ati: “Njyewe nafataga agatabo, niba ari ibihumbi ijana mfiteho hari igihe nayabikuraga nkayacyura kubera kwirinda umurongo uzatuma ngaruka, konte igasigarira aho ngaho , ugasanga ya mafaranga nyakoresheje mu buryo budakwiye. Ariko iyo nkoresheje telefoni menya uko nkanda*541# n’uko mba ngiye kuyakoresha ikiri ngombwa; niba ngiye guhaha menya uko ntegura ayo ngomba gukoresha mu kwezi, nkamenya ngo ngiye gufata ibihumbi mirongo ine mpahire kwa kwezi kose, ayandi asigaye nzayizigamire bityo rero bikamfasha kwiteza imbere. Mu by’ukuri iyi gahunda ni ingirakamaro.”
IZABIRIZA Beatrice, na we ati: “Naribaruje simukadi bayihuza na konti yo muri SACCO, iyi gahunda yaranshimishije. Aho kugira ngo tuze kuri SACCO tubona ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni tukajya kubikuza ku ba agent tugakemura akabazo.”
Claudine Marie Solange NYINAWAGAGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LODA, avuga ko abaturage bakoresha sacco batagomba gusigara inyuma mu ikoranabuhanga nk’andi mabanki.
Ati: “Ikoranabuhanga ni imwe mu ntego za Leta y’u Rwanda hagamijwe kwihutisha serivisi. Niba rero hirya no hino abaturage bacu bakoresha serivise za SACCO, ntabwo ari bo bari gusigara inyuma. Icya kabiri iyo amakuru yo kuri SACCO yamaze guhuzwa na Telefoni ye, birihuta ntabwo aba agikeneye kujya kuri SACCO birihuta. Abona serivisi vuba akabikuza yicaye mu rugo, akishyura akoresheje telefoni, wa mwanya yakoreshaga w’urugendo wo kujya kubikuza no kujya ku murongo akawukoresha akenura urugo rwe.
“Ikindi ni yo yajyaga kuri SACCO akenshi wasangaga amafaranga ayamarira kubera wa mwanya w’urugendo. Ikindi kijyanye n’iryo koranabuhanga tuzi twese uburyo wishyura amashanyarazi utagombye gusohora amafaranga ukoreshwe telefone yawe, uburyo wishyura mituweli , kwizigamira muri ejo heza, tukaba twinjiye mu murongo w’ikoranabuhanga rikwirakwijwe hose. Ni byinshi byiza biri muri iyi serivise twahaye abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko buriya buryo bwaje nk’igisubizo, asaba intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) kuyigiramo uruhare kugira ngo bafashe abaturage bakuze ndetse nabandi bafite ubumenyi buke, kugira ngo itazagira ibibazo.
Gahunda ya VUP yatangiye mu 2008 igamije guteza imbere abaturage bafite amikoro make, by’umwihariko kurinda abaturage bakennye badashobora gukora kugira ngo babashe kubaho. Kuri ubu ikorana n’abaturage bagera kuri 403,109.
Frw arenga miliyari 52,5 ni yo amaze kugera ku baturage binyuze muri gahunda ya VUP, biciye mu gutanga inguzanyo ku batishoboye bafite imishinga n’ibikorwa bigamije iterambere.



