Nyuma ya Mali, muri Burkinafaso na ho Umufaransa yatawe muri yombi ku itariki ya 28 Nyakanga n’inzego z’ubutasi. Kuva icyo gihe yafungiwe ahantu hatazwi. Jean-Christophe Pégon ni umuyobozi wa ONG ikorera muri Burkina Faso yitwa Inso, itanga amakuru y’umutekano ku miryango itabara imbabare. Uyu mwenegihugu w’u Bufaransa arakekwaho gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho. Abakozi bane ba Inso b’Abanya-Burkina Faso nabo batawe muri yombi mu cyumweru gishize.
RFI ivuga ko yamenye ifatwa rye afashwe na Serivisi zishinzwe Umutekano wa Leta ya Burkina Faso (icyahoze ari ANR) mu mpera za Nyakanga, ariko ihitamo kutabishyira ahagaragara. Ouagadougou na yo ntabwo yahise itangaza ku mugaragaro ifatwa rya Jean-Christophe Pégon, kandi umuryango utegamiye kuri Leta Inso ntabwo wifuzaga kudobya ibiganiro n’abayobozi ba Burkina Faso kugira ngo arekurwe.
Nyuma y’uko aya makuru agiye ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Nzeri mu binyamakuru byo mu Bufaransa, ngo izi mpungenge ntabwo zikiriho. Abo baturage ba Burkina Faso bane bakorera uyu muryango utegamiye kuri leta, Inso, batawe muri yombi ku itariki 29 Kanama.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ivugana na RFI yanze kugira icyo itangaza. Umuryango we, Inso, uvuga ko ameze neza ariko na wo wanze gutangaza byinshi mu gihe ibiganiro bikomeje.
Muri Burkina Faso, Umufaransa ukora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro yo muri Australia na we yashinjwe ubutasi mu mpeshyi ishize. Yarekuwe nyuma y’ibyumweru bibiri. Muri 2023-2024, abakozi bane b’Ubutasi bwo hanze bw’u Bufaransa (DGSE) bafungiwe i Ouagadougou umwaka urenga. Bivugwa ko bari baje muri Burkina Faso mu rwego rw’ubutumwa bw’ubufatanye mu by’umutekano n’igihugu, bufitanye isano na serivisi za Burkina Faso. Amaherezo ni Maroc yabavuganiye kugirango barekurwe.
Undi Mufaransa kandi afungiwe muri Mali nawe ashinjwa kuhakora ibikorwa by’ubutasi. Ni mu gihe ibi bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika byacanye umubano mu bya gisirikare n’u Bufaransa bwabikolonije nyuma yo gusanga ubwo bufatanye nta mutekano bwigeze bubiha.


