U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gutangira guhanahana amakuru y’ubutasi yerekeye umutwe wa FDLR, mbere y’uko i Doha hateranira inama igamije kureba uko uriya mutwe w’iterabwoba wasenywa.
Ibihugu byombi byabemeranyirije mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2025.
Inama ya kabiri y’iriya Komite yabaye ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, yitabirwa n’abahagarariye u Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yibanze ku gukemura imbogamizi zatumye amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC adashyirwa mu bikorwa, zirimo urugomo rwagiye ruvugwa mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo ibiteganywa n’ariya masezerano byubahirizwe.
Ingingo yakunze kugarukwaho kuva amasezerano yo ku wa 27 Kamena yashyirwaho umukono, ni ijyanye n’uko Leta ya Kinshasa igomba gusenya umutwe wa FDLR usanzwe ukorana n’ingabo zayo; bigakurikirwa n’uko u Rwanda na rwo rugomba gukuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarashyize ku mupaka.
Abagize Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano, bagaragaje ko bashyigikiye inama y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM) izabera i Doha muri Qatar mu minsi iri imbere, ikazibanda ku mbaraga zo gusenya FDLR no kubaka icyizere ku kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, nk’uko bigaragara ku mugereka A w’amasezerano y’amahoro.
Itangazo ry’inama yo ku wa Gatatu rivuga ko mu rwego rwo kwitegura inama itaha ya JSCM, RDC yagaragaje ko “nta Politiki ikwiye gutuma FDLR ishyigikirwa”, inemera akamaro ko gufata ingamba ziri muri uwo mujyo.
U Rwanda ku ruhande rwarwo rwo rwagaragaje ko rwubaha ubusugire bw’ubutaka bwa RDC ndetse rukaba rwemera akamaro ko kwemeza ko ibikorwa byarwo bihuye n’iki cyubahiro.
Itangazo kandi rivuga ko RDC n’u Rwanda byombi byongeye gushimangira inshingano zabyo zo “guhagarika aka kanya kandi nta mananiza inkunga iyo ari yo yose ya Leta ku mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, keretse bibaye ngombwa kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa.”
Ibihugu byombi kandi byiyemeje “gushyiraho urwego rwa tekiniki, guhana amakuru y’ubutasi no gushyiraho umuyoboro wa gisirikare kugira ngo bijye bihanagana amakuru mbere y’inama itaha ya JSCM izabera i Doha.”
Byashimangiye kandi ko ibyo bikorwa ari ingenzi mu kumenya ubushobozi bw’ibikorwa by’ubukungu bw’akarere, bizafungura inzira z’ubukungu zunganira iterambere rirambye mu karere.
RDC n’u Rwanda byemeranyirije guhanahana amakuru y’ubutasi kuri FDLR, mu gihe umutwe wa M23 ushinja ingabo za Leta ya RDC kuba zikomeje gufatanya n’uriya mutwe gutegura ibitero bitandukanye, birimo ibyo impande zombi zimaze iminsi zigaba ku Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.


