Umutwe wa AFC/M23 warahiye ko utazihanganira imvugo z’urwango ndetse n’ibyaha by’urwango bizikomokaho bimaze igihe bigaragara mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Ituri ndetse no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa.
AFC/M23 yatanze uyu muburo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka.
Yagize ati: “Alliance Fleuve Congo (AFC) ntabwo izongera kwihanganira ubwiyongere bw’ubugome bw’imvugo z’urwango muri Uvira, Ituri n’ahandi hose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa ibyaha by’urwango bizikomokaho.”
AFC/M23 yashinje ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zirimo FARDC, FDLR, Mai Mai Wazalendo, Imbonerakure n’Ingabo z’u Burundi kuba ari ryo rikomeje gukwirakwiza ziriya mvugo; ibisa b’ibyakorerwaga mu mujyi wa Goma mbere y’uko Ingabo za AFC/ M23 ziwubohora muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu mutwe wavuze ko imvugo z’urwango n’ibyaha bizikomokaho muri Uvira biri kwiyongera; ku buryo byamaze kugera ku gasongero kabyo.
Ni imvugo AFC/M23 ivuga ko ziri guhurirana n’ibitero bya gisirikare ihuriro ry’Ingabo za Kinshasa ziri gutegura zikanagaba mu duce dutuwe cyane n’abaturage, aho ziri kubica zikanatuma umubare munini w’abantu bava mu byabo.
Uyu mutwe wasabye ko ubukangurambaga bw’urwango n’ubwicanyi bugamije kumaraho ubwoko runaka biri gukorwa n’ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bihita bihagarara.


