Abagabo babiri barimo uwo mu murenge wa Musanze n’uwo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, bapfiriye umunsi umwe; bigakekwa ko biyahuye.
Aba barimo Niyibizi Anselme w’imyaka 38 wasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, ho mu murenge wa Gashaki.
Uyu mugabo wasize umugore n’abana babiri, yari amaze igihe gito avuye mu igororero, aho bivugwa yafunzwe kubera imyitwarire mibi.
Abamugezeho bwa mbere bavuga ko basanze iruhande rwe hari icupa ry’umuti wica udukoko tiyoda mu nzu yabagamo wenyine, kuko umugore we yari yarahukanye.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Niyibizi yapfuye ariko ni we wiyahuye kuko yanyoye umuti wica udusimba mu myaka, twasanze agacupa kari mu cyumba yapfiriyemo. Ntabwi yari akibana n’umugore we, yakundaga kunywa inzoga.”
Yakomeje avuva ko urupfu rwa Niyibizi rwabababaje cyane kuko yiyahuye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, mu gihe ahagana saa sita z’amanywa bari bamubonye atembera bigaragara ko nta kibazo afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki Aimable Nsengimana, avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza koko niba Niyibizi yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Yagize ati: “Ni byo koko natwe urupfu rwa Niyibizi twarumenye bivugwa ko yanyoye Tiyoda , ubwo ariko bitemezwa neza n’inzego zibishinzwe kuko kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe harebwe icyamwishe.”
Gitifu Nsengimana yongeraho ho ko uyu mugabo hari hashize iminsi mike avuye mu Igororero kubera imyitwarire ye mibi, asaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite aho kubiherana bikageza aho bibateza gufata imyanzuro igayitse.
Usibye Niyibizi, mu murenge wa Musanze mu kagari ka Nyarubuye, kuri uyu wa Kane abaturage batunguwe no gusanga uwari mutwarasibo wabo ari mu mugozi yapfuye; na bo bakeka ko yiyahuye.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuganye na Radio & TV10, bavuga ko yasize yanditse ibaruwa isezera abana be ababwira ko arambiwe kubana n’umugore uhora ataha yasinze.


