Musanze: Hasanzwe umusaraba mu isambu y’uwarokotse jenoside

Mu isambu ya Nizeyimana Jacques warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Mudugudu wa Rugeshi mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze, mu gitondo cyo kuwa 12 Mata 2020, hasanzwe Umusaraba ndetse n’ibihingwa birimo insina n’amasaka byaranduwe.

Abaturage bo mu gace byabereyemo baganiriye na TV1 bavuga ko ” Iki gikorwa gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside, bakurikije uko byakozwe n’igihe byakorewe, dore ko byabaye mu gihe Abanyarwanda n’isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.”

Abaturanyi ba Nizeyimana bavuga ko umuryango we ” Nta mahoro wigeze ugirira muri aka gace kuva ku bisekuru byabo byahoze bihatuye bikaza kuhakurwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abarokotse nabo ngo bagatinye kugaruka kuhatura bakajya bahahinga, bakanahororera gusa. Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko mu mwaka ushize mu kwezi kwa Gicurasi 2019 ngo hari inka y’umuryango Nizeyimana yagaburiwe inshinge mu kigori, bikayiviramo gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul, ku murongo wa telefoni, yatangarije Bwiza.com ko ibi byabayeho gusa ngo babiri bakekwagaho kubigiramo uruhare bafashwe ariko biza kugaragara ko ntaho bahuriye n’iki gikorwa.

Gitifu Sebashotsi yatangiye avuga ko atari buvugane n’Umunyamakuru atareba ati ” None ndavugana n’umunyamakuru ntamureba. Tutanarebana, nabwirwa n’iki ko ari we.” yemeye gutanga amakuri ari uko hitabajwe iteka rya Minisitiri rigenga guhabwa amakuru.

Yemeje aya makuru, araterura agira ati ” Ibyo byabaye ejo bundi. Abo yavuze [Nizeyimana] ko akeka babajyanye kuri RIB basanga nta kirimo.”

Uyu muyobozi ati ” Uwo munsi twabahaye ubutumwa bwo kureka ibyo bintu by’ingengabitekerezo, bakaba Abanyarwanda bazima. Abari aho twabasabye kureka uwo muco mubi. Twabasabye kubungabunga iby’abarokotse ndetse n’iby’abandi baturage muri rusange.”

Sebashotsi avuga ko bihanganishije umuryango wa Nizeyimana Jacques ndetse ngo hari ingamba zafashwe nyuma y’iki kibazo. Ati ” Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zafashe ingamba hari ikiri gukorwa.”

Muri Kagari ka Bukinanyana kandi ibi byabereyemo ni naho mu minsi ishize humvianye ikibazo cy’abana babiri batwikiwe mu nzu umwe agahita apfa ibi na byo bikaba byaravuzwe ko bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Polisi y’u Rwanda (RNP) ivuga ko kuva tariki 7 Mata kugeza kuwa 13 hari hamaze kugaragara ibyaha 46 by’ingengabitekerezo ya jenoside.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *