Mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubuzima, Robert F. Kennedy Jr., yisobanuraga imbere ya Sena ku wa 4 Nzeri 2025, inkingo za Covid-19 zongeye kuba intandaro y’impaka zikomeye.
Kennedy, uzwiho kugaragaza gushidikanya ku nkingo, yashinjwe na bamwe mu basenateri guhindukirira ibyo yasezeranyije mbere yo kwinjira muri guverinoma. Mbere yo kwinjira muri guverinoma yari yavuze ko “niba inkingo zikora neza ku bantu, ntazazibambura,” ariko nyuma yemeza ko urukingo rwa Covid-19 rutakiri ngombwa ku bantu bafite munsi y’imyaka 65 badafite ibibazo by’ubuzima.
Abasenateri nka Elizabeth Warren na Bill Cassidy bamubajije impamvu yahagaritse miliyoni $500 zari zagenewe ubushakashatsi ku nkingo za mRNA, ndetse n’iyirukanwa ry’abayobozi ba CDC (Centers for Disease Control and Prevention), barimo Susan Monarez. CDC ni ikigo gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara zikwirakwira no gutegura amabwiriza y’inkingo.
Muri ibi biganiro, hanagarutswe ku ruhare rwa FDA (Food and Drug Administration), ikigo gishinzwe kugenzura umutekano n’imikorere y’imiti n’inkingo. FDA ku buyobozi bwa Kennedy yageneye urukingo rwa Covid-19 gusa abantu bafite imyaka 65 kuzamura cyangwa abafite ibyago byo kuremba bikomeye, aho byateye urujijo ku baturage ndetse n’abatanga serivisi mu mavuriro nka CVS na Walgreens. Ibi bigo bibiri ni amashami manini y’ubucuruzi bw’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi niho abaturage benshi bajyaga gufata inkingo.
Kennedy kandi yiyemerera ko yemera amagambo y’umwe mu bagize ACIP (Advisory Committee on Immunization Practices) yashyizeho, uvuga ko inkingo za mRNA “zishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu, cyane cyane mu rubyiruko.” ACIP ni akanama gatanga inama muri CDC ku ngengabihe y’inkingo z’abana n’abakuze.
Ibi byose byatumye bamwe mu basenateri b’Abarepubulikani n’Abademokarate bagaragaza impungenge ko ibyemezo bya Kennedy bishobora gushyira mu kaga n’inkingo zisanzwe zemewe nko kurwanya iseru na Hepatite B, bityo bigasubiza inyuma intambwe Amerika yari imaze mu kurwanya indwara z’ibyorezo.
Uretse ibyo, bamwe mu bayobozi bakuru b’Ubuzima muri Amerika bamaze gusaba Kennedy kwegura, mu gihe impaka ku nkingo za Covid-19 zikomeje gucamo abantu ibice mu gihugu.


