Umukobwa witwa Devota Useguwenimana wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Gisasa, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, arakekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani. Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yatangarije Bwiza.com ko Useguwenimana bikekwa ko yataye uwo mwana w’umuhungu mu musarani mu ijoro ryakeye kuko abakoresha be babimenye mu gitondo. Uyu muturage ati ” Ni umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 20. Turakeka ko uwo mwana yamubyaye mu ijoro, akamuta mu musarani kuko twasanze uwo mwana yapfuye. Yari umwana w’umuhungu. Ubu twamaze kumukura mu musarani.” Ushinzwe amakuru mu Mudugudu wa Gisasa, Theophile Ntawizera yatangarije Bwiza.com uko ayo makuru yamenyekanye. Ati ” Ni umukozi bakiriye mu Gushyingo 2019. Abaturanyi babwiraga abamuhaye akazi ko atwite ariko arabihakana. Babyutse mu gitondo babona amaraso mu bwiherero. Barebye mu cyumba cy’umukozi basanga mu byo yari aryamiye harimo amaraso.” Uyu muyobozi avuga ko ” Useguwenimana yababwiye ko yagiye kwihagarika akumva ikintu kiguye mu bwiherero. Natwe ni uko yatubwiye gusa bigaragara ko umwana yari mukuru kuko yari afite umusatsi. Ashobora kuba yamubyaye ahubwo akajya kumujugunya mu musarani.” Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye yabwiye Bwiza.com ko uyu mukozi n’umukoresha we batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza mu gihe umurambo w’umwana wajyanwe ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Bwiza.com yahamagaye Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza ntibyakunda. Ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga.


