Isi yagiye ihura nibibazo byinshi byateje ingaruka zirimo gutakara k’ubuzima bw’abantu kwatewe n’ibirimo imyuzure, imiyaga ikomeye cyane, imitingito, intambara ndetse n’indwara z’ibyorezo nka Ebola na Coronavirus (Covid-19) iyibujije amahwemo muri iki gihe.
Byagiye biba ngombwa ko rimwe na rimwe abayobozi baha abaturage amabwiriza y’ukuntu bakwirinda, byaba ngombwa bagasabwa kwimuka bakava aho batuye, cyangwa se bagasabwa kuguma mu ngo iwabo.
Ingero z’imyuzure yatumye abantu bimuka zirimo uwitwa Idai, umwe watewe n’umuyaga wageze mu bihugu bya Mozambique, Malawi na Zimbabwe muri Werurwe 2019, ugatwara ubuzima bw’abantu barenga 1300, abandi bakaburirwa irengero. Hari undi wateye muri Mozambique witwa Kenneth watwaye ubuzima bw’abarenga 1000.
Si mu mahanga gusa kuko no mu Rwanda guhera mu mpera za 2019 bitewe n’imvura nyinshi yari yitezwe, yagombaga gutwara ubuzima bw’abaturage no kwangiza ibyabo,
habayeho gahunda yo kubimura abari batuye mu manegeka no mu bishanga
Mu byorezo byateye Isi bikayishegesha, harimo icyitwa Influenza cyatwaye ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu hagati y’1918 n’1968, cyane cyane muri Esipanye. Ubu icyorezo gihangayikishije ni COVID-19, ibyo bigaragarira mu mbaraga amahanga atakaza ahangana nacyo.
Coronavirus ni simusiga
Ingamba zafashwe mu kurwanya iki cyorezo zagize ingaruka kuri buri wese ndetse n’icyo akora. Amashuri yarafunzwe, ingendo zaba izo mu mazi, mu kirere no ku butaka nazo zirahagarara, ibikorwa birimo amasengesho mu nsengero nabyo birahagarikwa.
Byageze ku nsengero bisa naho bamwe mu bayoboke batabyumva bitewe n’uko bavuga ko Imana yabo iri imbere ya byose, bamwe barigomeka bavuga ko nta cyiza cyangwa ikibi cyababuza guteranira mu nzu yayo, hari n’ababisanishije n’ibyanditswe mu buhanuzi.
Hari ingero z’abigometse ku butegetsi ku Isi yose
Mu Rwanda
Ubwo leta y’u Rwanda yatangazaga ko guteranira mu nsengero bitacyemewe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage, tariki ya 21 Mata 2020 hari abantu bafashwe barenze kuri aya mabwiriza mu turere twa Musanze na Gakenke, barengaga 70.

Kuri uyu wa 4 Mata 2020 mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, abantu barenga 65 batawe muri yombi nyuma yo gusanga basengera mu rugo rwa mugenzi wabo. Aba basohowemo barabyanga, ndetse n’Umuyobozi waka Karere, Mukamusoni Vestine baramunanira. Ngo bamubwiye ko nta muntu wababuza kubahiriza isabato.
Kuri uyu wa 5 Mata 2020, Polisi yu Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Umushumba wItorero Umusozi wIbyiringiro, Apotre Mukabadege Liliane akurikiranweho kubeshya abapolisi ko agiye kuri radio, bamukurikiranye basanga agiye ku rusengero ruherereye muri Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Tariki ya 12 Mata 2020, abaturage 24 bo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bahuriye mu itsinda ry’abanyamasengesho bafashwe n’inzego z’umutekano bari gusengera hamwe, bavuga ko basengera imperuka kuko ibagereyeho, nyamara ku ruhande rwa leta byari kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri Uganda
Muri Paruwasi ya Mutolere muri Kisoro, Padiri witwa John Bazimenyera yatawe muri yombi ari kumwe n’ababikira ubwo basengeraga muri kiliziya n’abandi bayoboke bagera kuri 40 tariki ya 22 Werurwe 2020 mu gihe Perezida Museveni yari yamaze gutanga amabwiriza ko bitacyemewe. (Chimp Reports).
Mu Buhinde
Mu mpera za Werurwe 2020, Padiri witwa Pauly mu gace ka Kerala mu Buhinde, yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusanga yakoranyirije abakirisitu barenga 100 mu masengesho, kandi leta yari yashyizeho itegeko ribibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. (Gulf News)
Muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika
Muri Leta ya Florida, Umushumba witwa Dr. Rodney Howard Browne yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe bimenyekanye ko yateranyirije abayoboke bitorero rye, Tampa Bay Church. (CSBS News).
Bishingikiriza iki?
Uretse no kuba hari abayoboke benshi bubahiriza gahunda z’urusengero, bagatera umugongo izo bahabwa na Leta z’ibihubu byabo, aba barenze kuri aya mabwiriza bishingikiriza imwe mu mirongo yo mu bitabo birimo Bibiliya nk’Ibyahishuriwe Yohana kivuga ku buhanuzi ; bumwe bwasohoye, ubundi butarasohora. Ibiba byose bizera ko byahanuwe, ari rya sezerano Imana iba isohoza. Bityo rero ngo mu biba byose nta kigomba kubajyana kure y’Imana, ntibasenge.
Ariko n’ubwo bafite iyi myemerere, leta zivuga ko zitigeze zibuza abantu gusenga, ko basengera mu miryango yabo, birinda guterana ari benshi.
Bibiliya ivuga iki ku bayobozi?
Iri huriro ry’ibitabo rivuga ko umuntu agomba kubaha umuyobozi kuko Imana ari yo yamuhaye ubwo bubasha. Mu gitabo cy’Abaroma 13:1 hafite umutwe uvuga ku byo kugandukira abategeka. Haravuga hati : « Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana, 2. Ni cyo gituma ugandira umutware, aba yanze itegeko ry’Imana kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.
3. Abatware si abo gutinywa n’abakora ibyiza keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima, 4. Kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi, utinye kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi. 5. Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n’umutima uhana.
6. Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bitangiye gukora uwo murimo. 7. Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe.
Iri jambo ryagiye ryifashishwa n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kumvisha abaturage ko bagomba kububaha. Urugero rwa hafi ni urwa Janet Museveni, Minisitiri w’Uburezi akaba n’umugore wa Perezida Museveni mu mpera za 2019 wifashishije ubu butumwa, asaba abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere guhagarika imyigaragambyo ku cyo bise ‘izamurwa ry’amafaranga y’ishuri’.
Kugeza ubu hibazwa impamvu uyu murongo utubahirizwa niba abasoma Bibiliya basabwa kubaha abatware babo, cyangwa niba bishoboka ko hari ikindi gisobanuro cy’ubu butumwa, kirenze igitekerezwa hafi.


