file-20240715-21-70vay4

USA: Abayobozi n’abanyapolitiki bamaze kwicwa cyangwa kururokoka mu mateka

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haherutse kwicwa Charlie Kirk, umwe mu bafatanyabikorwa ba politiki ba hafi ba Perezida Donald Trump. Iyi mpirimbanyi yo gutsimbarara ku matwara ya kera yishwe kuwa Gatatu yiciwe aho yari muri Kaminuza ya Utah arimo gusobanura ibyo aharanira ubwo yaraswaga mu ijosi bikavugwa ko yapfuye nyuma gato.

Iyicwa rya Kirk ni urugero ruheruka rw’ubwicanyi bushingiye kuri politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi birashoboka ko ari bwo buheruka mu rutonde rurerure rw’ubwicanyi bushingiye kuri politiki.

Dusubije amaso inyuma, reka turebere hamwe bumwe muri ubwo bwicanyi bumaze kuba mu mateka ya Amerika.

 

Ba Perezida

 

Abraham Lincoln, Perezida wa 16 wa Amerika

Lincoln ni we Perezida wa mbere wa Amerika wishwe: yarashwe na John Wilkes Booth ku itariki ya 14 Mata 1865, ubwo yari yagiye kureba ikinamico hamwe n’umugore we i Washington, DC.

Lincoln yapfuye bukeye bwaho, ku itariki ya 15 Mata. Gushyigikira uburenganzira bw’Abirabura kwe kwagaragajwe nk’impamvu yatumye yicwa.

Booth yarasiwe muri Virginia nyuma y’iminsi mike.

James Garfield, Perezida wa 20 wa Amerika

Garfield ni perezida wa kabiri wishwe muri Amerika. Yarasiwe kuri station ya gare ya moshi i Washington, DC, ku itariki ya 2 Nyakanga 1881, ubwo yaraswaga na Charles Guiteau.

Yapfuye muri Nzeri uwo mwaka, nyuma y’uko abaganga batabashije kumenya aho isasu riri mu mubiri we. Yari amaze amezi make ku butegetsi.

Guiteau wavuzwe ko arwaye mu mutwe, yahamijwe icyaha cy’ubwo bwicanyi yicwa muri Kamena 1882.

William McKinley, Perezida wa 25 wa Amerika

Ku itariki ya 6 Nzeri 1901, McKinley yarashwe ubwo yari mu ruzinduko mu gace ka Buffalo, muri New York, apfa nyuma y’iminsi mike azize ibibazo bijyanye n’ibikomere by’amasasu yarashwe na Leon Czolgosz.

Czolgosz yahamijwe icyaha yicwa mu Kwakira 1901.

John F. Kennedy, Perezida wa 35 wa Amerika.

Kennedy yakomerekejwe bikomeye n’umuntu wamurashe akoresheje imbunda gros calibre cyane ubwo yasuraga Dallas ku itariki ya 22 Ugushyingo 1963. Amasasu yumvikanye ubwo urukurikirane rw’imodoka za perezida zatambukaga mu mujyi wa Dallas.

Kennedy yajyanywe mu bitaro ari naho yapfiriye nyuma gato.

Nyuma y’amasaha make ubwo bwicanyi bubaye, abapolisi bataye muri yombi Lee Harvey Oswald wahoze ari Marine.

Nyuma y’iminsi ibiri, ubwo Oswald yavanwaga ku cyicaro gikuru cya polisi ajyanwe muri gereza y’intara, Jack Ruby, wari ufite akabyiniro muri Dallas, yaramurashe aramwica.

 

Kandida Perezida

 

Robert F. Kennedy, Umusenateri w’umudemokarate

Robert F. Kennedy yari Umusenateri w’Umunyamerika uhagarariye Leta ya New York akaba na murumuna wa Perezida John F. Kennedy, wari umaze imyaka itanu yishwe.

Kennedy yari umukandida uhatanira umwanya wa perezida ku iturufu y’Abademokarate igihe yicirwaga muri hotel y’i Los Angeles, hashize akanya gato avuze ijambo rye ry’intsinzi mu matora y’ibanze muri California mu 1968.

Uwamurashe, Sirhan Sirhan, yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere akatirwa urwo gupfa. Igihano cye cyahinduwe igifungo cya burundu muri gereza, aho Sirhan akiri n’ubu nyuma y’uko icyifuzo cye cya nyuma cyo kurekurwa cyanzwe mu 2023.

 

Abayobozi baharaniraga uburenganzira bwa muntu

 

Martin Luther King Jr.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’Abirabura, Dr. Martin Luther King, yarasiwe i Memphis, muri Leta ya Tennesse, mu 1968, aho yari ateganijwe kuyobora imyigaragambyo y’abakozi bashinzwe gutwara imyanda bigaragambyaga kubera umushahara muto n’imikorere mibi.

Yarashwe na mudahusha kabuhariwe w’umuhezanguni w’umuzungu, James Earl Ray, ubwo yari ahagaze ku ibaraza rya hotel. Yapfiriye mu bitaro nyuma gato, afite imyaka 39.

Dr. Martin Luther King yari amaze kurokoka urupfu kenshi bagerageza kumwica, harimo n’igitero cya bombe yarokotse mu rugo rwe mu 1956.

 

Malcolm X.

Malcolm X, na we waharaniraga uburenganzira bw’abirabura, yarasiwe mu Mujyi wa New York imbere y’umuryango we mu 1965. Yari afite imyaka 39 igihe yicwaga.

Yamaze imyaka myinshi ari umuvugizi ukomeye w’umuryango Nation of Islam, warwanyaga guhezwa kw’Abanyamerika b’abirabura, ariko nyuma ibitekerezo bye bigabanya ubukana.

Muhammad Aziz, Khalil Islam, na Thomas Hagan bahamwe n’icyaha cy’ubwo bwicanyi bakatirwa gufungwa burundu. Ibihano Aziz na Islam bahahawe byavanweho mu 2021.

Ubwicanyi bwa vuba hamwe no kugerageza kwica

Vuba aha, ku itariki ya 14 Kamena 2025, abadepite babiri b’Abademokarate bo muri Minnesota barasiwe mu ngo zabo mu cyiswe igerageza ry”ubwicanyi bushingiye kuri politiki”.

Umudepitekazi w’Umudemokarate, Melissa Hortman n’umugabo we, Mark, barasiwe mu rugo rwabo.

Senateri John Hoffman n’umugore we, Yvette, barashwe inshuro nyinshi mu rugo rwabo mu kibazo gifitanye isano, barokotse icyo gitero.

 

Umwaka ushize, Donald Trump bashatse kumwica inshuro ebyiri

Muri Nyakanga 2024, ibyabaye ubwo isasu ryamuhushuraga ugutwi arimo kwiyamamaza i Butler, muri Pennsylvania, bijya gusa n’iraswa rya Charlie Kirk ku wa Gatatu muri Utah: iraswa ryombi ryabereye imbere y’imbaga hanze, nk’uko byatangajwe na Anthony Zurcher, umunyamakuru wa BBC muri Amerika y’Amajyaruguru.

Muri Nzeri muri uwo mwaka, bivugwa ko ikindi gikorwa cyo kugerageza kwica cyaburijwemo n’inzego z’ibanga za Amerika ubwo Trump yari ku kibuga cye akiniraho golf muri Florida.

Imyaka ibiri mbere yaho, umuntu witwaje inyundo yinjiye mu rugo rwa Nancy Pelosi, icyo gihe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite akaba n’umuntu ukomeye mu ishyaka ry’Abademokarate.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *